Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Gen Muhoozi nyuma y’isabukuru ye
Yanditswe: Tuesday 25, Apr 2023
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 25 Mata 2023, Perezida Kagame yakiriye General Muhoozi Kainerugaba baganira ku buryo bwo guteza imbere umubano w’u Rwanda na Uganda.
Ibiro by’umukuru w’igihugu byavuze ko ibi biganiro byabaye ku gicamunsi byibanze ku cyatuma umubano w’ibihugu byombi urushaho gukomera.
Muri Werurwe 2022 ni bwo Gen Muhoozi yagiriye uruzinduko i Kigali, ahura na Perezida Kagame yita “se wabo” bagirana ibiganiro byo gukomeza gushimangira umubano hagati y’u Rwanda (…)
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 25 Mata 2023, Perezida Kagame yakiriye General Muhoozi Kainerugaba baganira ku buryo bwo guteza imbere umubano w’u Rwanda na Uganda.
Ibiro by’umukuru w’igihugu byavuze ko ibi biganiro byabaye ku gicamunsi byibanze ku cyatuma umubano w’ibihugu byombi urushaho gukomera.
Muri Werurwe 2022 ni bwo Gen Muhoozi yagiriye uruzinduko i Kigali, ahura na Perezida Kagame yita “se wabo” bagirana ibiganiro byo gukomeza gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Uganda.
Ingendo Muhoozi yagiriye mu Rwanda mu ntangiriro za 2022 ni zo zabaye intandaro y’ihagarara ry’ibikorwa byibasiraga Abanyarwanda muri Uganda, abari bafunzwe bazira amaherere barafungurwa bigera n’aho imipaka ifungurwa ikongera kuba nyabagendwa.
Perezida Kagame mu isabukuru ya Gen Muhoozi,yagize ati “Hari amahoro hagati y’ibihugu byacu byombi. Birumvikana ko mushobora kugira amahoro ariko ntimube muri inshuti. Ariko ubu ndatekereza ko dufite byombi. Turi inshuti kandi dufite amahoro.”
Perezida Kagame yashimiye Gen Muhoozi ku ruhare rwe mu gutuma ibihugu byombi bigira amahoro kandi bikongera gushimangira ubushuti. Ati “Warakoze kuba ikiraro.”
Gen Muhoozi wizihiza isabukuru y’imyaka 49 kuri uyu wa mbere, yavuze umubano we na Paul Kagame, warenze kuba umwe yari Perezida undi ari umusirikare, ahubwo bombi bahinduka “inshuti”.
Ati “Igishimangira ubwo bucuti ni inka yangabiye. Kandi ibyo mbifata nk’ikintu gikomeye. Nyakubahwa, ndashaka kukumenyesha ko inka zimeze neza, zarororotse. Wangabiye inka 10 none ubu zimaze kuba 17. Rero kubera ibyo, twahise tuba inshuti.”
Gen Muhoozi Kainerugaba ni umuhungu wa Museveni, ndetse afite ipeti rya General mu Gisirikare cya Uganda. Asanzwe ari Umujyanama wa Perezida Museveni mu bijyanye n’Umutekano.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *