skol
fortebet

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Singapore wasuye u Rwanda

Yanditswe: Monday 27, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong watangiye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda.
Abayobozi b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo, bikurikirwa n’ikiganiro n’abanyamakuru.
Perezida Paul Kagame na we yakomeje ashimangira ko umubano w’u Rwanda na Singapore ari ntamakemwa nkuko byashimangiwe mu biganiro yagiranye na Ministiri w’intebe Lee Hsien Loong.
Ati “Njye na Minisitiri w’Intebe twagiranye ibiganiro byiza. (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong watangiye uruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda.

Abayobozi b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo, bikurikirwa n’ikiganiro n’abanyamakuru.

Perezida Paul Kagame na we yakomeje ashimangira ko umubano w’u Rwanda na Singapore ari ntamakemwa nkuko byashimangiwe mu biganiro yagiranye na Ministiri w’intebe Lee Hsien Loong.

Ati “Njye na Minisitiri w’Intebe twagiranye ibiganiro byiza. Ndatekereza kotugiye gukora ibindi byinshi mu myaka iri imbere. Ndasha gushimira Singapore kuba yaratubereye umufatanyabikorwa mwiza mu myaka ishize. Duha agaciro gakomeye ubucuruzi n’ishoramari biduhuza ndetse n’ubutwererane bwa banki nkuru z’ibihugu byombi. Ibihugu byacu byombi bifite umusingi ukomeye. Uburyo bw’iterambere bwa Singapore, uko iteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’ubumwe bwabo birashimishije.”

Minisitiri w’intebe Lee Hsien Loong avuga k’Umubano w’ibihugu byombi yagize ati “Nubwo turi ku migabane ibiri itandukanye,ibihugu byacu bifite byinshi bihuriyeho; byombi ni ibihugu bito bifite amikoro make, kandi byombi biha agaciro ubufatanye mpuzamahanga mu kuzamura imibereho y’abaturage bacu. ”

Lee Hsien Loong uri mu Rwanda guhera mu cyumweru gishize aho yari yitabiriye inama ya CHOGM, yavuze ko yagiranye ibiganiro n’abaturage b’igihugu cye bakorera mu Rwanda bamubwira ko bishimiye kuhaba no kuhakorera.

Yashimangiye ko igihugu cye gikomeje kongera ishoramari ku Mugabane wa Afurika cyane cyane mu Rwanda kuko ari igihugu kibereye ishoramari.

Yagize ati “Kompanyi zacu zirimo gushora imari muri Afurika. Ni isoko rishya kuri zo ariko amahirwe y’ubukungu n’ubucuruzi ariyongera nk’umugabane ufunguye mu bijyanye n’ikoranabuhanga, kwishyira hamwe ku ibihugu n’ubucuruzi mpuzamahanga. Hari henshi ho gushora imari muri Afurika ariko u Rwanda ni hamwe mu heza cyane. Singapore izakomeza gushimangira ubutwererane bwacu mu rwego rwo kongera ubucuruzi n’ishoramari hagati ya Singapore n’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame yigeze gusura Singapore none nanjye ntewe ishema no gusura iki gihugu cyiza kandi giteye ubwuzu. U Rwanda rwateye imbere mu buryo bwihuse kandi ruhanga ibishya mu kubaka igihugu. Ndashimira Perezida Kagame ku bw’imiyoborere myiza yateje imbere u Rwanda muri iki gihe. Mu nama twagiranye na Perezida Kagame twashimye uko umubano w’ibihugu byombi uhagaze tuganira no ku bundi bufatanye twagirana.”

Tariki 18 Werurwe 2005 ni bwo ibihugu by’u Rwanda na Singapore byatangije umubano wabyo ku mugaragaro ndetse muri 2008 u Rwanda ruhita rufungura ambasade yarwo muri icyo gihugu.

Uruzinduko rwa Minisitiri w’Intebe wa Singapore Lee Hsien Loong ruje nyuma y’urwo Perezida Paul Kagame yagiriye muri icyo gihugu muri 2008 ndetse na 2015.

Kugeze ubu ishoramari ry’abanya-Singapore mu Rwanda ribarirwa mu magana ya miliyari z’amafaranga y’u Rwanda kandi byitezwe ko rizakomeza kwiyongera dore ko kugeza ubu iki gihugu kiri mu biza ku isonga mu bihugu by’amahanga bishora imari nyinshi mu Rwanda.

U Rwanda rusanzwe rufitanye amasezerano y’ubufatanye na Singapore mu nzego zirimo uburezi,ubutabera, ikoranabuhanga n’ibindi.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa