skol
fortebet

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Samia Suluhu

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 02, Nov 2023

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Samia Suluhu

Sponsored Ad

skol

Perezida Paul Kagame yahuye ndetse agirana ibiganiro na Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan n’itsinda bari kumwe mu Rwanda aho bitabiriye inama mpuzamahanga ku bukerarugendo n’ingendo ya #WTTC2023,iri kubera i Kigali.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Tanzania ni byo byatangaje ko aba bakuru b’ibihugu bombi bahuye gusa ntabwo higeze havugwa ibyo baganiriye.

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we wa Tanzania n’ibindi bihugu byitabiriye iyi nama by’umwihariko ibyo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yavuze ko iyo ba mukerarugendo basuye u Rwanda, baba bafite gahunda yo gusura ibindi bihugu byo mu karere birimo Tanzania, Kenya, u Burundi na Uganda.

Suluhu mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, yavuze ko Afurika ibumbatiye ubukerarugendo bw’Isi, atanga urugero ku gihugu cye, gifite Pariki 21 zirimo Serengeti & Ngorongoro na Zanzibar nka hamwe mu hakurura ba mukerarugendo.

Yavuze ko ubukerarugendo bugira uruhare rwa 17,2% ku musaruro mbumbe w’igihugu cye na 25% by’amafaranga ava hanze.

Yashimye Perezida Kagame ku ikaze yamuhaye we n’abo bageranye mu Mujyi wa Kigali. Ati “Twiyumvise nk’abari mu rugo kandi u Rwanda ni urugo rwacu rwa kabiri.’’

Samia yavuze ko guhitamo Kigali ngo yakire iyi nama cyari icyemezo kiboneye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa