skol
fortebet

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Qatar

Yanditswe: Monday 14, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi i Doha muri Qatar mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. Yakiriwe n’Umuyobozi ushinzwe Protocole muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, François Nkulikiyimfura.
Ibiro Ntaramakuru bya Qatar byemeje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Nyakanga 2022, Perezida Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi.
Muri uru ruzinduko, Perezida Paul Kagame yanakiriwe n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa Qatar, Sheikh (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi i Doha muri Qatar mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere. Yakiriwe n’Umuyobozi ushinzwe Protocole muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, François Nkulikiyimfura.

Ibiro Ntaramakuru bya Qatar byemeje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Nyakanga 2022, Perezida Paul Kagame yageze i Doha muri Qatar mu ruzinduko rw’akazi.

Muri uru ruzinduko, Perezida Paul Kagame yanakiriwe n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani bagirana ibiganiro byibanze ku mubano w’u Rwanda na Qatar.

Umubano w’u Rwanda na Qatar uriho kuva mu bihe byo hambere, wafashe intera mu myaka ine ishize aho kuva muri 2018, abayobozi b’Ibihugu byombi bagiye bagirira uruzinduko mu Bihugu bagirana ibiganiro bigamije kurushaho gutsimbataza umubano.

Kuva muri uwo mwaka kandi, Ibihugu byombi byagiye bisinyana amasezerano akomeye y’ubufatanye ariko ayo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera ndetse n’andi ashingiye ku kuzamura ubukungu.

Igihugu cya Qatar kandi cyakuriye Visa Abanyarwanda bajya muri iki Gihugu aho u Rwanda rubihuriyeho n’ikindi Gihugu kimwe cyo ku Mugabane wa Africa ari cyo Afurika y’Epfo.

Perezida Kagame n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani bakunze kugenderana, bagiye bagaragariza mu ruhame ko umubano wabo wafashe intera ukagera ku bucuti bwihariye.

Mu mpera za 2019 ubwo mu Rwanda hatangirwaga ibihembo bihabwa abantu babaye indashyikirwa mu kurwanya ruswa bizwi nka anti-corruption excellence awards, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko umubano we na mugenzi we Sheikh Tamim wabaye ubucuti.

Mu ijambo yagejeje ku bari muri iki gikorwa, Perezida Kagame yagize ati “Nshuti yanjye, muvandimwe, reka nanavuge murumuna wanjye. Nize ko mu miyoborere, abayobozi barayobora gusa, kandi nta muyobozi muto, nta n’umukuru, nta n’ufite icyo urwitwazo rwo kuyobora nabi. Ariko ntinyutse kwita Nyiricyubahiro murumuna wange kubera ubucuti, ndetse no kuba twizerana.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa