skol

Perezida Kagame yahagaritse ku mirimo Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba

Yanditswe: Wednesday 25, Oct 2023

featured-image

Perezida Kagame yahagaritse ku mirimo CG (Rtd) Gasana Emmanuel,wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho.

Kuri uyu wa 25 Ukwakira 2023,nibwo itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryavuze ko CG (Rtd) Emmanuel Gasana wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yahagaritswe ku mirimo ye kubera ibyo agomba kubazwa.

CG Emmanuel Gasana ari mu ba polisi batandatu bo ku rwego rw’abakomiseri baheruka gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru.

Yabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda kuva ku wa 19 Ukwakira 2009 kugeza ku wa 18 Ukwakira 2018.

Uyu mwanya yawuvuyeho agizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, aho yavuye mu 2021 ahawe kuyobora Intara y’Iburasirazuba ari nazo nshingano afite kugeza uyu munsi.

Yari guverineri w’Intara y’Iburasirazuba mu myaka igera kuri ibiri n’igice ishize, nyuma yo gushyirwaho na Perezida Paul Kagame ku ya 15 Werurwe 2021.

Mbere yo kwimurirwa muri RNP, yari Liyetona Koloneli mu ngabo z’u Rwanda (RDF).

Bwana Gasana,nanone yaherukaga guhagarikwa kuwa 25 Gicurasi 2020 ubwo yari guverineri w’Intara y’Amajyepfo nabwo hari ibyo abazwa aza gusubizwa mu kazi.

Muri icyo gihe hari hahagaritswe abayobozi benshi barimo na Gen Nyamvumba wari Minisitiri w’Umutekano mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa