Perezida Kagame yahamije ubufatanye bw’umuryango wa Habyarimana na Tshisekedi mu gushyigikira FDLR
Yanditswe: Thursday 27, Nov 2025
Perezida Paul Kagame yatangaje ko umuryango wa Juvénal Habyarimana wayoboye u Rwanda kuva mu 1973 kugeza muri Mata 1994 wifatanya n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gushyigikira umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Mu mpera z’ukwezi gushize, ibinyamakuru byatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo wa RDC ashaka kwifatanya n’Abanyarwanda barwanya Leta y’u Rwanda barimo abo mu muryango wa Habyarimana, mu kuvugurura FDLR.
Ikigamijwe mu kuvugurura FDLR ni ukugira ngo izagire ubushobozi bwo gukuraho Leta y’u Rwanda. Ni umugambi uhura n’amagambo Perezida Tshisekedi yavuze mu mpera za 2023, ubwo yarahiriraga gutera u Rwanda yifatanyije n’Abanyarwanda "bashaka impinduka".
Aya makuru ahamya ko mu mavugurura ya FDLR, umuhungu wa Habyarimana witwa Jean-Luc ari we uzayibera umuyobozi mukuru, kandi ko izaba igizwe n’abandi banyamuryango barimo abo mu ihuriro RNC ryashinzwe na Kayumba Nyamwasa, abajenosideri, n’abiyise ‘Guverinoma iri mu buhungiro’ bayobowe na Nahimana Thomas.
Kuvugurura FDLR byiyongera ku bufasha isanzwe ihabwa na Leta ya RDC, kuko imaze igihe kinini yifatanya n’ingabo z’iki gihugu, zikayiha intwaro, amafaranga, ibiribwa n’imyitozo ya gisirikare.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2025, Perezida Kagame yatangaje ko Leta y’u Rwanda imaze igihe imenye ko umuhungu wa Habyarimana n’abandi bari mu buhungiro i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakorana na FDLR, bakayitera inkunga.
Ati: "Mu bihe bya vuba, imyaka cyangwa amezi, umwe mu bahungu ba Habyarimana na bamwe mu bahunze baba i Burayi no muri Amerika bari muri gahunda ya FDLR, kandi bayishakira abarwanyi, bayiha amafaranga, bashyigikiwe na Perezida wa RDC ubwe.”
Perezida Kagame yatangaje ko aba Banyarwanda bagiriye inzinduko nyinshi i Kinshasa muri RDC, kandi ko Leta y’u Rwanda yakurikiranye ibikorwa byabo.
Ati: "Bahawe ubushobozi kugira ngo babigiremo uruhare, hamwe n’ababaye abayobozi muri Guverinoma bahunze nko mu myaka 20 ishize na none kubera gukorana na FDLR cyangwa ibindi bikorwa bituma Guverinoma idakomeza ibikorwa.”
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ibi bifitanye isano n’uburyo bamwe mu bayobozi b’i Burayi, abo mu muryango wa Habyarimana n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakingira ikibaba FDLR.
Ati: “Ariko ukumva abantu bavuga ngo ‘FDLR, ni abantu bangahe?’ Iyo twinubira FDLR, aba bajenosideri, nta n’ubwo tubikorera mu muhezo. Bongererwa imbaraga n’ubufatanye bagirana na Leta ya Kinshasa cyangwa bamwe mu bayobozi b’i Burayi bayikerensa byeruye.”
Muri Kamena 2025, FDLR yari igizwe n’abarwanyi bari hagati ya 7000 na 10.000. Mu rwego rwa gisirikare, bayobowe na Pacifique Ntawunguka uzwi nka ‘Gen Omega’, mu rwego rwa politiki bayobowe na Lt Gen Byiringiro Victor.
Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Ubutasi ku Mari, FIC, rwatangaje ko kugeza tariki ya 14 Ukwakira 2025, Gen Omega na Lt Gen Byiringiro bari babaga muri Teritwari ya Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Perezida Kagame yemeje ko Tshisekedi n’umuryango wa Habyarimana bafasha FDLR

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *