skol
fortebet

Perezida Kagame yahawe umwanya ukomeye muri CHOGM

Yanditswe: Friday 24, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’aho u Rwanda rwakiriye inama ya CHOGM2022, Perezida Paul Kagame ni we ugiye kuyobora iyi nama mu myaka ibiri iri imbere.
Asimbuye kuri uyu mwanya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson.
Muri iyi nama kandi ya #CHOGM2022,iri kubera i Kigali,Patricia Scotland yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth.
Prezida Paul Kagame ugiye kuyobora uyu muryango w’ibihugu 54,birimo kimwe cya gatatu cy’abatuye isi,yavuze ko indangagaciro zirimo imiyoborere myiza, (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’aho u Rwanda rwakiriye inama ya CHOGM2022, Perezida Paul Kagame ni we ugiye kuyobora iyi nama mu myaka ibiri iri imbere.

Asimbuye kuri uyu mwanya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson.

Muri iyi nama kandi ya #CHOGM2022,iri kubera i Kigali,Patricia Scotland yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth.

Prezida Paul Kagame ugiye kuyobora uyu muryango w’ibihugu 54,birimo kimwe cya gatatu cy’abatuye isi,yavuze ko indangagaciro zirimo imiyoborere myiza, iyubahirizwa ry’amategeko no kwita ku burenganzira bwa muntu,ari zo zikwiriye kuranga abagize uyu muryango

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, uri i Kigali aho yitabiriye Inama ya CHOGM 2022,yagize ati Mu gihe mpererekanya izi nshingano [zo kuyobora Commonwealth] na Perezida Kagame, inshuti n’umufatanyabikorwa, ndabizi neza ko duhuje kumva kimwe icyerekezo cya Commonwealth bijyanye na gahunda mpuzamahanga zungukira abaturage bacu."

Yashimangiye ko abakinenga u Rwanda bashingira ku myumvire y’urugero rw’u Rwanda rutakibaho, asaba ababishoboye kwiyizira bakarusura cyane cyane muri iki gihe abayobozi ba Commonwealth bateraniye i Kigali.

Yagize ati: “U Rwanda rwabayemo impinduka zitangaje mu myaka igera kuri 30 ishize. Ndetse ubu rwakiriye abayobozi ba Commonwealth bose hano mu Mujyi wa Kigali, umujyi utekanye ku buryo budasanzwe.”

Yavuze ko u Rwanda rw’ubu rufite umuvuduko udasanzwe mu iterambere, ari na yo mpamvu rwashoboye gusinyana n’u Bwongereza amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu no kwita ku bimukira.

Yakomeje agira ati: “Icyo ibihugu byombi byakoze yari intambwe y’ubutwari yo kugaragaza uko ibintu bikorwa haba mu Bwongereza no mu Rwanda. Bityo ibyo dukora byose biba byubahirije amategeko, uburenganzira bwa muntu, n’ibindi byose ushobora kwitega.”

Yakomeje ashimangira ko ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza, budashingiye gusa ku kwakira abimukira ahubwo bugera no ku zindi nzego zigamije iterambere ry’ibihugu byombi mu birebana n’uburezi, ubucuruzi, ikoranabuhanga ribungabunga ibidukikije, serivisi z’imari n’ibindi bintu byose biganisha ku iterambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa