skol
fortebet

Perezida Kagame yahaye isezerano rikomeye abitabiriye Hanga PitchFest

Yanditswe: Sunday 12, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yabwiye abitabiriye HangaPitchFest 2021 ko hagiye gukorwa ibirenze kugira ngo abitabira iri rushanwa ryo guhanga udushya mu ikoranabuhanga batere imbere kurushaho.

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 11 Ukuboza 2021,nibwo Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo guhemba abahize abandi muri iri rushanwa rya 2021.

Mu ijambo rye,Perezida Kagame yavuze ko aya marushanwa ari meza ndetse hagiye kongerwa imbaraga ngo abatsinze batere imbere kurushaho.

Yagize ati "Iyi ni gahunda nziza kandi ndashimira inzego zose zayigizemo uruhare ndetse n’urubyiruko rwiriwe hano rwiga ibijyanye no kwihangira imirimo na inovasiyo. Iyi ni intangiriro, ndatekereza ko hagiye gukorwa ibirenze ndetse hakagerwa no ku birenze.

Ndifuriza abageze mu cyiciro cya nyuma kugera ku ntego zabo. Mufite ubufasha bwacu bwose ndetse n’abataratsinze kuko dushaka ko bazatsinda n’ubutaha."

Umushinga wa Cyuzuzo Diane ujyanye no gukora ibihangano bigezweho biri mu ishusho y’ibikoresho ndangamateka by’umuco nyarwanda, ni wo wahize indi wegukana igihembo cy’ibihumbi 50 by’amadorali, ni ukuvuga miliyoni 50 mu manyarwanda.

Urugero ni amatara afite ishusho y’uducuma twa kera ndetse na radiyo yakoze mu gaseke.

Umushinga waje ku mwanya wa kabiri ni uwa Leandre Berwa washinze Secord Life Storage. Yahembwe ibihumbi 20$.

Yavuze ko uyu mushinga we wongera guha ubuzima batiri zapfuye zigakora kuko akenshi zijugunywa zigifite nibura ubushobozi bwo gukora bugera kuri 70%.

Ku mwanya wa gatatu, Norman Mugisha washinze AfriFarmers Market ihuza abacuruzi n’abaguzi yahembwe ibihumbi 15$. Ni sosiyete nshya igamije gufasha abahinzi kubona isoko ry’umusaruro wabo.

Ku mwanya wa kane, haje Youssouf Ntwali washinze BAG Innovation na we yahembwe ibihumbi 12,5$. Ni umushinga ugamije gufasha abanyeshuri biga muri kaminuza, kugira ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo no gufasha abashoramari kubona abakozi bifuza kuko bujuje ibisabwa.

Ku mwanya wa gatanu hari Kalisimbi Tech Solutions. Kalisimbi Technology yifuza ko amavuriro yajya abika amakuru y’abarwayi mu buryo bw’ikoranabuhanga binyuze muri porogaramu (Software) ishyirwa muri mudasobwa zo mu bitaro ku buryo zizajya zihuza amakuru.

Iri rushanwa ryitabiriye n’abarenga 400, baje gutoranywamo 25 hagasigara batanu bahawe ibihembo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa