Perezida Kagame yahaye umwanya Dr Kaseya wo muri RDC bagirana ibiganiro
Yanditswe: Wednesday 09, Oct 2024

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu yahuye anagirana ibiganiro na Dr Jean Kaseya, umunya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uyobora Ikigo Gishinzwe Kurwanya no Gukumira Indwara muri Afurika (Africa CDC).
Dr Kaseya ni umwe mu bitabiriye inama ya Biashara Afrika igamije guteza imbere ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika binyuze mu Isoko Rusange rya Afurika (AFCFTA) iri kubera i Kigali.
Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko ubwo yahuraga na Perezida Paul Kagame baganiriye "ku myiteguro y’u Rwanda ndetse n’imikoranire na CDC Africa mu gukumira ikwirakwira rya Virusi ya Marburg".
Baganiriye kandi ku ngamba zitandukanye zafasha mu bijyanye no kwihutisha gukumira indwara, ndetse no kubaka ubushobozi bwo gukora imiti n’inkingo ku mugabane.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye abantu barwaye indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.
Kuva iki cyorezo cyagera mu gihugu ababarirwa muri 58, muri bo 13 kikaba kimaze kubica.
Nyuma y’uko iki cyorezo cyari kimaze kugera mu Rwanda ikigo CDC Africa cyavuze ko cyatangiye gukorana n’u Rwanda mu kugikumira, ndetse no gukumira icy’ubushita bw’inkende.
Dr Kaseya kuri uyu wa Gatatu ubwo yitabiraga inama ya Biashara Africa yagaragaje ko uyu mugabane ukeneye kunga ubumwe, kugira ngo ushobore kwikorera imiti n’inkingo aho gutega amahanga amaboko.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *