Perezida Kagame yahishuye ukuntu yigiye Ikinyarwanda kuri Radio asaba kugisigasira
Yanditswe: Monday 17, Jun 2024
Perezida Kagame yasabye itangazamakuru kugira uruhare mu kudacika k’ururimi rw’Ikinyarwanda, ahishura ko Radio Rwanda iri mu byamufashije kukimenya neza.
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro na RBA,aho yasabye itangazamakuru gushyiraho ibiganiro byigisha Ikinyarwanda.
Yavuze ko uretse kuba ababyeyi babo barabigishaga Ikinyarwanda,na Radio Rwanda yamufashaga kwiga Ikinyarwanda akiri mu nkambi y’impunzi muri Uganda binyuze mu kiganiro cya kera cyane cyitwaga ’Ese wari uziko’.
Yagize ati “Mushake ukuntu umuco w’ururimi rwacu udacika ukaba ikintu cy’imvange kiri aho, uvuga Icyongereza avuge Icyongereza, uvuga Igifaransa avuge Igifaransa,izo zo niyo yazivuga nabi.
Buriya kera nkiri umwana ndi impunzi mba mu nkambi, njye uko nize Ikinyarwanda kenshi usibye ababyeyi batubwiraga Ikinyarwanda ni nacyo bari bazi, dutangira n’amashuri abanza twigaga Ikinyarwanda ariko icyatumye menya Ikinyarwanda nubwo atari cyinshi cyane ariko kirumvikana, hari gahunda najyaga nkurikirana kuri Radio Rwanda ndi umwana, ndi mu buhungiro yitwaga Ese Wari Uzi Ko?.”
Yavuze kandi ko iyi radiyo ari nayo yamwigishije ko hari imiti y’ibyatsi umuntu avuguta ikamuvura.
Yavuze ko muri icyo kiganiro ariho yamenyeye ko inyabarasanya yomora ibikomere maze ayikoresha mu kwivura ubwo yakomerekaga.
Ati “Narakomeretse mu 1983 ubwo twari muri izi ntambara z’abaturanyi, nta miti ihari nibuka muri icyo kiganiro ‘Wari Uzi ko’ ko bavuze inyabarasanya, kandi ni ibintu usanga mu mirima, ndabifata ndabikora, nta n’igipfuko cyari gihari, mfata ikirere ni uko nakize.”
Perezida Kagame yatanze umukoro wo gusigasira Ikinyarwanda ariko avuga ko atakwishyura umuntu amafaranga kugira ngo atavuga nabi ikinyarwanda.
Perezida Kagame yavuze ko hari abica uru rurimi babishaka by’umwihariko ibyamamare asaba ko habaho ubufatanye mu kurusigasira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *