skol
fortebet

Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia

Yanditswe: Saturday 15, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, baganira ku ngingo zitandukanye zirimo izireba Akarere ndetse n’Umugabane wa Afurika muri rusange.

Sponsored Ad

Umukuru w’Igihugu yitabiriye Inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, iri kubera muri Ethiopia. Ni inama yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n’ibindi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byavuze ko ibiganiro byabo "byibanze ku guteza imbere ubufatanye hagati y’impande zombi mu nzego z’iterambere zitandukanye, hagamijwe inyungu ku baturage b’u Rwanda na Ethiopia.

Perezida Kagame kandi yifatanyije na bagenzi be mu Nama ya 38 ya AU, aho Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Cheikh AI- Ghazouani, yashyikirije Perezida João Lourenço wa Angola ubuyobozi bw’uyu muryango agiye kuyobora mu gihe cy’umwaka umwe.

U Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bwubahane bwa dipolomasi n’amasezerano y’imikoranire agamije guteza imbere abaturage babyo.

Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atandukanye arimo ashingiye ku bufatanye mu by’amategeko, itangazamakuru, siporo, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n’umuco n’andi.

U Rwanda na Ethiopia kandi bikorana mu bijyanye n’ishoramari ndetse abashoramari Benshi bo muri iki gihugu bayobotse isoko ry’u Rwanda aho bakora mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi, serivisi n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa