skol
fortebet

Perezida Kagame yakebuye abayobozi n’abaturage bagitekereza ko indonke ziri mu mahanga

Yanditswe: Saturday 30, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu Nama Nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi yari iri kuba ku nshuro ya 15,Perezida Kagame yababwiye ko bakwiriye kurangwa n’imico myiza ndetse n’indangagaciro zo kwishakamo ibisubizo, bumva ko uko byagenda kose igihugu n’abaturarwanda bagomba kubaho.

Sponsored Ad

Mu Nama Nkuru y’Umuryango FPR Inkotanyi yari iri kuba ku nshuro ya 15,Perezida Kagame yababwiye ko bakwiriye kurangwa n’imico myiza ndetse n’indangagaciro zo kwishakamo ibisubizo, bumva ko uko byagenda kose igihugu n’abaturarwanda bagomba kubaho.

Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zitandukanye, abwira abayobozi ko nta kintu na kimwe batazi mu byo bagomba gukora, aho igihugu kiva, aho kigeze n’intumbero zacyo byose bizwi.

Yagarutse ku bihe bikomeye igihugu kirimo by’icyorezo cya Covid-19, yihanganisha imiryango yaburiyemo abayo, anasaba Abanyarwanda gukomeza gushikama bitegura no guhangana n’ibindi byorezo bishobora kuba biri imbere.

Ati “Harimo ingorane nyinshi abantu barazihanganiye, abadafite ibyo kurya bibatunga leta igerageza uko ishoboye ariko ntiyashoboye byose abantu bakiyongereraho akabo abandi bakagerageza kwifata neza no muri ibyo bigoranye ariko tukabinyuramo.”

Perezida Kagame yavuze ko mu ngorane nk’izi, habamo amahirwe atandukanye yo gukemura ibibazo ku buryo budasanzwe.

Yatanze ingero ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu byarwo by’ibituranyi aho igihe cyageze imipaka igafungwa rukisanga rukwiriye kwishakamo ibisubizo.

Ati “Muzi ko uyu mupaka wacu ari uw’Amajyepfo [wo ngira ngo ntabwo urafunguka neza] ariko n’umupaka dufitanye n’igihugu cyo mu Majyaruguru. Hari ubwo byose byafunzwe. Hari n’ibyo mu Burasirazuba hari ubwo umupaka wafunzwe.”

Mu gihe cya Covid-19, hari igihe cyageze ku mupaka uhuza u Rwanda na Tanzania hari amakamyo arenga 1500 atonze umurongo. Icyo gihe Tanzania ntiyemeraga ingamba u Rwanda rwashyizeho mu kurwanya Covid-19.

Ati “Twe nk’u Rwanda mu miterere yacu itandukanye n’ibindi bihugu, icyo kirabikwibutsa ubwabyo. Kikwibutsa ko nta mwaro dufite, ko turi hagati y’ibindi bihugu, ibyo bihugu bindi icyo bishatse gukora baragikora, ntitwababuza. Byaba bibi byaba byiza bitugiraho ingaruka.”

Perezida Kagame yasabye abayobozi guhora batekereza bati ‘ibi nibiramuka bibaye twabigira dute?’ ko biramutse koko bibaye ko imipaka yose ifungwa, igihugu kidashobora kurimbuka.

Ati “Tugomba kwiyubaka, tukubaka ibyangombwa biduha ibyo dukeneye, tukabikora ku bwinshi uko bishobotse. Ntabwo byose byashoboka ariko ibyangombwa, ibyo ni ibishoborwa n’abantu batekereza neza, biteguye guhangana n’ibibazo.”

Yasabye abayobozi guhindura imico, imikorere n’imyumvire kuko igihugu gihanganye no kugira ngo kibeho.

Ati “Badufungira imipaka bagira bate, tugomba kubaho. Nibura tugomba kugira bike bitubeshaho.”

Yakomeje agira ati “Kuki twakwicwa n’inzara, kuki twagomba tureba guhaha hanze?”.

Perezida Kagame yavuze ko aba baturage bafata inzira bakajya gushaka imirimo y’intica ntikize mu bihugu by’abaturanyi, bakazahurirayo n’ibibazo, bashakayo ubusa, bakwiriye guhangirwa imirimo.

Yatanze urugero ku buryo iyo urebye Nyabarongo, ubona imeze nk’umuhanda w’ibitaka ntumenye ko ari amazi kubera isuri iba yatembanye ubutaka.

Yasabye ko abo baturage bahabwa akazi ko guca amatarasi y’indinganire, leta ikabahemba ariko nabo bakagira uruhare mu kurengera toni nyinshi z’ubutaka butwarwa n’isuri.

Ibitekerezo

  • Uwanditse iyi nkuru yashushe n’utanga urugero ku mwarimu.Ariko nanone hari gahunda iriho ivuga ku ireme rw’uburezi Aka ya mvugo ngo:"Ikirima ni ukuri mu NDA".Umwarimu azatanga ubwo burezi are igihe Ayana 30000 ku muceri 10000 ku isukari 50000 ku bukonde bw’inzu 100000 amafaranga y’ishuri ubwo kwambara n’ibindi nkenerwa ntibivuzwe.Umushahara fatizo nugaragare hemezwe n’ugomba gusora.Au contraire ireme mu burezi ku mashuri ya Leta rizakomeza kuba mbeshye ko umpemba nkubeshye ko nigisha.Mbega inzozi!

    Nyakubahwa president abagore barashize uhere luri ba mayor babagore cyangwa ba vice mayor buriwese ajyaho aruko hari umuntu ukomeye baryamanye uzabaze immacule transparency abizi neza abo badepite babagore ureba abenshi nuko bimeze none ngo miss rwanda nuko ariyo imenyekanye naho ubundi abantu barashize peee utemeye ko bakurongora ntamwanya mwiza ubona ndakyrabiye benshi twahisemo kugenda gakeya uzi mugushyiraho abadepite intambara ibamo buri wese ahagaze kuwo baryamana izo nzego zishinzwe umutekano uhereye kukarere kuntara kuzamura zamaze abagore, ndavuga NISS ,police, igisirikare, immigrations nizindi bakangisha abantu ko iyo bagutangiye raporo mbi utararaho mukuri ntabwo byoroshye peee mutabare abagore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa