skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriwe na Perezida Abdel Fattah Al Sisi

Yanditswe: Saturday 08, Dec 2018

Sponsored Ad

Perezida w’ u Rwanda akaba n’ Umuyobozi w’ Umuryango w’ Afurika yunze Ubumwe Paul Kagame yageze mu Mujyi wa Sharm El Sheikh mu Misiri aho yitabiriye ihuriro ryo kongera ubukungu muri Afurika ‘Africa 2018’.

Sponsored Ad

Iri huriro rizahuriza hamwe abarenga 1000 barimo abayobozi mu rwego rw’ ubushabitsi n’ abafata ibyemezo.

Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa Misiri Abdel Fattah Al Sisi ari nawe uzayobora iri huriro.

Iyi nama izayoborwa na Perezida w’icyo gihugu, Abdel Fattah Al Sisi, iteganyijwe ku matariki ya 8-9 Ukuboza 2018. Igamije gusuzuma ku ruhare rw’imiyoborere n’ubufatanye bugamije kongera ishoramari hagati y’ibihugu bya Afurika.

Intego zayo ziganisha ku guteza imbere ishoramari hagati y’ibihugu bya Afurika, hagamijwe kubaka isoko rusange ry’ubucuruzi rya mbere rinini ku Isi, rihurije hamwe miliyari 1.2 z’abatuye Afurika.


Kagame yaherukaga mu Misiri ku matariki nk’ aya umwaka ushize

Ibyo kandi biganisha ku ishyirwaho ry’isoko rusange uyu mugabane uri guharanira, aho muri Werurwe ibihugu 44 byemereje i Kigali amasezerano y’ishyirwaho ry’iri soko (AfCFTA) ndetse ubu biri mu nzira yo kuyemeza burundu.

Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU, iheruka gutangaza ko hakurikijwe uko ibihugu biri kwemeza burundu aya masezerano, hari icyizere ko ibihugu 22 bikenewe ngo iri soko rusange ritangizwe ku mugaragaro, bizaba byamaze kuboneka muri Mutarama 2019.

Mu butumwa buha ikaze abitabiriye iyi nama, Perezida Sisi yavuze ko ari umwanya ku bakuru b’ibihugu na za guverinoma, ibigo by’ubucuruzi muri Afurika no hanze hayo, ngo baganire ku ngingo zinyuranye zirebana n’ubucuruzi n’iterambere kuri uyu mugabane.

Yakomeje agira ati “Africa 2018 Forum” izagaruka ku byiza byakozwe inavane amasomo mu byahise. Ibi bizadufasha kugena uburyo bugamije kwihutisha ishoramari, kwihutisha guhanga imirimo n’iterambere ridaheza. Iyi nama izanatanga umwanya ku bazayitabira, wo gusangira ubunararibonye hagamijwe kubyaza umusaruro ubumenyi n’amahirwe Afurika ifite.”

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azitabira ibiganiro by’urubyiruko rwa ba rwiyemezamirimo, aho azarugezaho ijambo hamwe na Perezida Sisi.

Iyi nama y’iminsi ibiri izahuriza hamwe abayobozi bagera ku 1000 mu by’ubucuruzi n’inzego zifata ibyemezo ku isi hose.

Mu gihe kandi Misiri yitegura gusimbura u Rwanda ku buyobozi bw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe mu mwaka utaha wa 2019, iyi nama izaba n’umwanya wo gutegura gahunda za Afurika mu mwaka utaha.

Mu bandi bayobozi bazitabira iyi nama harimo Perezida Emmerson Dambudzo Mnangagwa wa Zimbabwe, Perezida Faure Gnassingbé wa Togo na Perezida Mahamadou Isoufou wa Niger.

Hazaba hari n’abayobozi b’ibigo bikomeye muri Afurika byaba ibya leta n’ibyigenga, abayobozi muri za Guverinoma, imiryango

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa