Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda,wageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu.
Gen Muhoozi yageze i Kigali aherekejwe n’abandi bantu barimo Andrew Mwenda, umwe mu banyamakuru bakomeye muri Uganda ukunda politiki ya Perezida Kagame na Museveni
Uyu musirikare ukomeye mu gisirikare cya Uganda hashize iminsi mike azamuwe mu ntera, agahabwa inyenyeri enye mu gisirikare cya Uganda gusa akurwa ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo (...)
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda,wageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu.
Gen Muhoozi yageze i Kigali aherekejwe n’abandi bantu barimo Andrew Mwenda, umwe mu banyamakuru bakomeye muri Uganda ukunda politiki ya Perezida Kagame na Museveni
Uyu musirikare ukomeye mu gisirikare cya Uganda hashize iminsi mike azamuwe mu ntera, agahabwa inyenyeri enye mu gisirikare cya Uganda gusa akurwa ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka.
Nubwo yambuwe izo nshingano, yatangaje ko nta kintu kizigera gihungabanya umubano w’u Rwanda na Uganda. Muhoozi ashimirwa uruhare rwe mu kongera kubanisha ibihugu byombi nyuma y’imyaka igera kuri ine bidacana uwaka.
Uruzinduko rwe mu Rwanda muri Mutarama ni rwo rwabaye imbarutso yo gufungurwa kw’imipaka y’ibihugu byombi yari imaze igihe kinini ifunze.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *