skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye Gen Oligui Nguema uyoboye Gabon mu nzibacyuho

Yanditswe: Monday 16, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere,tariki 16 Ukwakira 2023, Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, Gen Brice Clotaire Oligui Nguema n’intumwa ze.

Sponsored Ad

Ibiganiro byabo byibanze ku mpinduka zirimo kuba muri Gabon, umutekano ku mugabane wa Afurika no mu karere ka ECCAS ndetse no kurebera hamwe uburyo u Rwanda na Gabon byagirana ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Gen Nguema asuye u Rwanda nyuma ya Equatorial Guinea, Congo-Brazaville, Centrafrique, DR Congo na Tchad, byitezwe kandi ko nyuma azajya muri Cameroun guhura na Paul Biya.

Brice Oligui Nguema yahiritse ubutegetsi bwa mubyara we, Ali Bongo Ondimba, tariki 30 Kanama 2023.

Ali Bongo yahiritswe hashize amasaha make Komisiyo y’amatora itangaje ko yatsindiye manda ya gatatu, nyuma y’imyaka 14 yari amaze ku butegetsi.

Nguema yavuze ko icyatumye bahirika ubutegetsi ari uko amatora yari yakozwe ameze nk’ikinamico, abasirikare bakabona ko nta bundi buryo bwo gukiza igihugu uretse gukuraho Ali Bongo.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa