skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye igikomangoma Charles na madamu we muri Village Urugwiro

Yanditswe: Wednesday 22, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Igikomangoma Prince Charles n’umugore we, Camilla Parker Bowles, bitabiriye inama ya CHOGM i Kigali.

Sponsored Ad

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Igikomangoma Prince Charles n’umugore we, Camilla Parker Bowles, bitabiriye inama ya CHOGM i Kigali.

Ibiro bya Prince Charles bibinyujije kuri Twitter byashyizeho ifoto yabo ari bane iherekezwa n’amagambo agira ati "Murakoze cyane Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ku ikaze mwaduhaye mu Rwanda".

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, byatangaje ko aba bayobozi baganiriye ku bufatanye buhari mu nzego zifitiye inyungu ibihugu byombi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane zihashyinguye. Muri uru ruzinduko yasuye ibice bitandukanye bigize uru rwibutso ndetse anasobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igikomangoma cya Wales, Charles kandi ari kumwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana J.Damascène, basuye abatuye Umudugudu w’Ubumwe n’ubwiyunge uherereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange, ndetse n’Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata.

Ku rundi ruhande,Madamu Jeannette Kagame yakiriye kandi agirana ibiganiro na Camilla Parker Bowles, umufasha wa Prince Charles. Baganiriye ku byerekeye umuryango wa Imbuto Foundation, guteza imbere no gushyigikira uburezi kuri bose, ubuzima, abagore n’urubyiruko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa