skol
fortebet

Perezida Kagame yakiriye Lt Gen Muhoozi wongeye gusura u Rwandda

Yanditswe: Monday 14, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, wageze mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kurushaho kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bibinyujije kuri Twitter byanditse ko ’Perezida Kagame ubu arimo guhura na Gen. Muhoozi Kainerugaba, usanzwe ari n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka n’Umujyanama wihariye wa Perezida Museveni mu bijyanye n’umutekano, aho barimo kuganira ku mubano w’u Rwanda na (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, wageze mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kurushaho kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bibinyujije kuri Twitter byanditse ko ’Perezida Kagame ubu arimo guhura na Gen. Muhoozi Kainerugaba, usanzwe ari n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka n’Umujyanama wihariye wa Perezida Museveni mu bijyanye n’umutekano, aho barimo kuganira ku mubano w’u Rwanda na Uganda’.

Ni uruzinduko rwa kabiri Gen Muhoozi agiriye mu Rwanda muri uyu mwaka.

Umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda, Lt Gen Muhoozi, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, akaba n’umujyanama wa Perezida Museveni, yari uherutse gutangaza ko yemeranyije na Perezida Kagame ko azagaruka mu Rwanda bakaganira,akaba yageze ku Kibuga cy’Indege i Kanombe kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022.

Yaherukaga mu Rwanda ku wa 22 Mutarama, agirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Mu gihe ibihugu byombi biri mu nzira yo kumvikana, uruzinduko rwa Gen Muhoozi rushobora kongerera imbaraga ubuhahirane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa