skol

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we Macron muri Village Urugwiro

Yanditswe: Thursday 27, May 2021

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we Emmanuel Macron wageze i Kigali muri iki gitondo mu rugendo rugamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi wari umaze imyaka irenga 27 utameze neza.
Perezida wa France Emmanuel Macron yahise yerekeza ku rwibutso rwa Kigali aho yunamira abazize jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.
Ubwo yari agiye guhaguruka mu Bufaransa aza mu Rwanda,Perezida Macron yatanze ubutumwa kuri Twitter,ati: “Mu masaha ari imbere tugiye kwandika ipaji (…)

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we Emmanuel Macron wageze i Kigali muri iki gitondo mu rugendo rugamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi wari umaze imyaka irenga 27 utameze neza.

Perezida wa France Emmanuel Macron yahise yerekeza ku rwibutso rwa Kigali aho yunamira abazize jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Ubwo yari agiye guhaguruka mu Bufaransa aza mu Rwanda,Perezida Macron yatanze ubutumwa kuri Twitter,ati: “Mu masaha ari imbere tugiye kwandika ipaji nshya y’umubano hagati yacu n’u Rwanda n’Afurika.”

Uru ruzinduko rw’iminsi 2 Perezida Macron yagiriye mu Rwanda,rwitezweho guhindura ishusho y’umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa umaze imyaka 27 urimo ibibazo ahanini bishingiye ku kwinangira kw’icyo gihugu mu kwemera uruhare rwacyo mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo kuva ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, Perezida Macron yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro.

Ntabwo biramenyekana icyo Macron ari buvugire mu Rwanda ariko ashobora gusaba imbabazi ku ruhare igihugu cye cyagize mu mateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Perezida Macron arafungura Centre Culturel Francophone iherereye ku Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre. Iki kigo gifite igice cyisanzuye biteganyijwe ko kizajya kiberamo ibitaramo n’imyidagaduro. Giha urubyiruko uburyo bwo kwiga ururimi rw’Igifaransa n’abanyabugeni b’abanyarwanda hakababera ahantu ho kwitoreza no guteza imbere umwuga wabo.

Mu nama kuri Africa i Paris mu cyumweru gishize, Macron yabwiye abanyamakuru ko we na Perezida Kagame bumvikanye ku "gushyiraho urupapuro rushya mu mibanire" y’ibihugu byabo.

Kagame, nawe wari i Paris, yashimye umuhate w’Ubufaransa mu gushaka umubano mushya, abwira France24 ko "hashobora kuba kutibagirwa (amateka) ahubwo kubabarira, kugira ngo dutere intambwe".

Kuva mu 2017 aba baperezida bombi bahurira bwa mbere i New York, bagaragaje ubushake n’umuhate wo kongera kubanisha ibihugu byombi, ariko ibi bibazo bitararangira bishobora gukomeza kuba ihurizo ’ku rupapuro rushya’ bagiye gutangira kwandika.

Perezida Macron yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa