Perezida Kagame yakomoje ku gatotsi kari mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi
Yanditswe: Thursday 27, Nov 2025
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda nta ruhare rufite mu bibazo biri mu mubano warwo n’u Burundi, ashimangira ko u Burundi ari bwo bwafashe icyemezo cyo gufunga imipaka yo ku butaka.
U Burundi bwafunze imipaka yabwo n’u Rwanda muri Mutarama 2024, burushinja gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara.
Iki kirego rwagiteye utwatsi, rugaragaza ko ari uburyo bwo kwihunza inshingano zo gukemura amakimbirane ari imbere mu gihugu.
Kuva icyo gihe hagiye habaho ibiganiro byo kubyutsa umubano, ariko bikarangira nta musaruro bitanze.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025, yabajijwe aho umubano w’ibihugu byombi uhagaze uyu munsi, nyuma y’uko hashize iminsi mike hari impunzi z’Abarundi zari mu Rwanda zitashye, ndetse abasirikare b’Abarundi bakitabira inama iherutse guhuriza i Kigali abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka.
Perezida Kagame yavuze ko nta kirahinduka mu mubano w’ibihugu byombi kuko imipaka igifunze.
Ati “Imipaka yo iracyameze nk’uko yari imeze ariko twebwe na mbere ya hose no gufungwa kw’iyo mipaka nta ruhare u Rwanda rubifitemo na ruto, Abarundi ni bo bahisemo gufunga imipaka turababwira ngo aho bazashakira gufungura twebwe ntabwo twigeze dufunga.”
Yakomeje avuga ko nubwo bimeze gutyo abaturage b’igihugu byombi bashobora kugenderana, ndetse ko hari igihe hajya habaho ibiganiro byo kuzahura umubano.
Ati: “Hari abava i Burundi bakaza hano, hari abo njya numva bava hano bakajya i Burundi hari abagenda na RwandAir sinzi niba ikijyayo, ariko hagati aho muri uko gushakisha twabana dute birenze ibi, birushijeho kuba byiza, abantu baravugana, twe nta nta rimwe twigeze dushaka kugira abaturanyi tutameranye neza, ariko bijya biba, biraba n’ubu birahari ariko muzakurikirane neza, ntabwo byigeze biduturukaho na rimwe, ni yo mpamvu kugenda no kugaruka twe abantu aho bashakiye baraza, aho bashakiye baragenda.”
Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi “nta kintu gishya kindi”.
Ku bijyanye n’impunzi ziherutse gutaha, Perezida Kagame yavuze ko zibifitiye uburenganzira mu gihe cyose zabyifuza.
Ku wa 25 Ugushyingo 2025, impunzi z’Abarundi 115 ziganjemo izabaga mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe kuva mu 2015 zatashye zinyuze ku Mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera.
Icyemezo cy’u Burundi cyo gufunga imipaka cyaje nyuma y’amarenga Perezida Ndayishimiye yari yaciye mu ijambo risoza umwaka wa 2023, ko ashobora gufunga imipaka ihuza igihugu cye n’u Rwanda nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwe.
Ni ibirego u Rwanda rwateye utwatsi, rugaragaza ko nta shingiro bifite, dore ko n’ibice RED Tabara yanyuzemo itera u Burundi, ntaho bihuriye n’u Rwanda.
Nyuma yo gufunga umupaka Ndayishimiye yagiye agaragara mu mvugo zitandukanye zishinja u Rwanda ko rushaka gutera igihugu cyabo, nyamara rukabihakana rugaragaza ko nta shingiro bifite.
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda nta ruhare rufite mu bibazo biri mu mubano warwo n’u Burundi

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *