skol
fortebet

Perezida Kagame yakoze impinduka muri MINALOC

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 27, Oct 2021

Perezida Kagame yakoze impinduka muri MINALOC

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Repubulika yagize Ingabire Assumpta,Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu gihe Nyirarukundo Ignatienne agirwa Umujyanama Mukuru ushinzwe gahunda z’imibereho myiza y’abaturage mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Ignatienne Nyirarukundo yahise asimburwa na Assumpta Ingabire kuri uyu mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (…)

Perezida wa Repubulika yagize Ingabire Assumpta,Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu gihe Nyirarukundo Ignatienne agirwa Umujyanama Mukuru ushinzwe gahunda z’imibereho myiza y’abaturage mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko Ignatienne Nyirarukundo yahise asimburwa na Assumpta Ingabire kuri uyu mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.

Ku rundi ruhande,Perezida wa Repubulika kandi yagize Ignatienne Nyirarukundo Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe gahunda y’imibereho myiza y’abaturage.

Ignatienne Nyirarukundo yari yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage tariki 04 Ugushyingo 2019.

Icyo gihe,Ingabire Assumpta umusimbuye na we yari yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango.

Ignatienne Nyirarukundo yagizwe Umujyanama Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ushinzwe gahunda y’imibereho myiza y’abaturage

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa