skol
fortebet

Perezida Kagame yakozwe ku mutima n’abashyitsi b’Imena bitabiriye #CHOGM2022

Yanditswe: Friday 24, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

U Rwanda rukomeje kwakira abashyitsi b’Imena bitabiriye inama ikomeye ihuza abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth,#CHOGM2022.
Kuva ku Gikomangoma (Prince) cy’u Bwongereza Chales ukagera ku Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani witabiriye nk’umushyitsi wihariye, u Rwanda rwakiriye Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM 2022).
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye abo (...)

Sponsored Ad

U Rwanda rukomeje kwakira abashyitsi b’Imena bitabiriye inama ikomeye ihuza abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth,#CHOGM2022.

Kuva ku Gikomangoma (Prince) cy’u Bwongereza Chales ukagera ku Umuyobozi w’Ikirenga (Emir) wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani witabiriye nk’umushyitsi wihariye, u Rwanda rwakiriye Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bihuriye mu Muryango w’Ibihugu Bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM 2022).

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye abo banyacyubahiro bose babashije kugera mu Rwanda ubwo afatanyije na Madamu Jeannette Kagame babakiraga ku meza bagasangira ku mugoroba wo ku wa Kane.

Perezida Kagame yagize ati: “Ndashimira buri umwe wese wabashije gukora urugendo akagera hano. Ni iby’agaciro gakomeye kuri twe. Ndabashimira ko mwakomeje kubana natwe mu bibi no mu byiza byazanye n’ibihe cy’icyorezo.”

Perezida Kagame yasobanuye ko guhera mu mwaka wa 2020, buri gihugu kigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) cyahuye n’ingorane zitandukanye zishamikiye ku cyorezo, ndetse zikaba zaranakoze no ku muryango ubwawo.

Ati: “Ibihe by’icyorezo byatubereye bibi mu mateka, ariko nanone byatwerese agaciro k’ubufatanye n’umuryango. Ntidushobora gutera imbere tutabanje gukorera hamwe.”

Perezida Kagame yakomeje ashimira Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma, abayobozi b’Imiryango Mpuzamahanga n’abandi banyacyubahiro, icyizere bakomeje kugirira u Rwanda rukaba rwakiriye Inama ya CHOGM ndetse rukaba runagiye kuyobora Commonwealth mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

By’umwihariko yashimiye abashyitsi bihariye barimo Emir wa Qatar baje gufasha kwagura ibiganiro no kunonosora imyanzuro ifatirwa muri iyo nama.

Ati: “Ubwitabire bwanyu no kuba muhari, byerekana ko Commonwealth ifite uruhare runini mu gushiraho gahunda y’Isi yose. Nyiricyubahiro Sheikh Tamim Bin Hamad ni inshuti akaba n’umufatanyabikorwa wa benshi muri twe. Igihugu cye gifitanye umubano w’amateka na Commowealth. Nta wundi muntu nari gutekereza gutumira nk’umutuirwa w’icyubahiro wa Commonwealth muri iri joro.”

Ku wa Kane, Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bahuriye mu nama ya mbere yiga ku Bucuruzi mu Muryango wa Commonwealth, izindi nama zibahuza zikaba zikomeza kuri uyu wa Gatanu kugeza ku Cyumweru.

Ibitekerezo

  • N’ibyo kwishimira cyane kuko buri muntu anezezwa n’uko urugo rwe rugendwa. Ni iby’igiciro cyinshi ,ndumva abanyarwanda muri rusange twishimye cyane, kandi imvura iguye ni isubira, ababasha kuvugana n’abashyitsi mubatubwirire ko twifuza ko bazagaruka.

    N’ibyo kwishimira cyane kuko buri muntu anezezwa n’uko urugo rwe rugendwa. Ni iby’igiciro cyinshi ,ndumva abanyarwanda muri rusange twishimye cyane, kandi imvura iguye ni isubira, ababasha kuvugana n’abashyitsi mubatubwirire ko twifuza ko bazagaruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa