Perezida Kagame yaraye agiranye inama n’abajyanama be i New York[AMAFOTO]
Yanditswe: Monday 18, Sep 2023
Perezida Kagame yayoboye Inama y’Akanama Ngishwanama ke (PAC) ihuriyemo inzobere z’abanyarwanda n’izindi mpuzamahanga, zishinzwe kugira inama Umukuru w’Igihugu na Guverinoma.
Iyi nama yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Umukuru w’Igihugu yitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya Loni.
Ibi biganiro by’Umukuru w’Igihugu n’Akanama Ngishwanama ke, byibanze ku buryo bunoze bwo gushaka ibisubizo bigamije iterambere ry’imibereho n’ubukungu mu Rwanda no kurebera hamwe icyakorwa mu gukemura ibibazo byaba iby’akarere na mpuzamahanga bifite icyo bivuze ku gihugu.
Mu bari bitabiriye iyi nama, harimo impuguke mu bukungu, Michael Fairbanks; Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi; Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc n’abandi barimo Francis Gatare usanzwe ari Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’Ubukungu.
Harimo kandi Scott T. Ford uri mu bashinze Ikigo cy’Ishoramari cya Westrock Group, LLC unayobora Inama y’Ubutegetsi ya Agaciro Development Fund. Yitabiriwe kandi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta na Ben Melkman ufite inararibonye mu bijyanye n’ubukungu.
Yarimo abandi barimo nka Dr Donald Kaberuka; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana; Umwarimu muri Kaminuza, Dr. Eliane Ubalijoro n’abandi.
Ben Melkman atanga ibitekerezo muri iyi nama
Uhereye iburyo: Impuguke mu bukungu, Michael Fairbanks; Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi; Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc na Francis Gatare usanzwe ari Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’Ubukungu bari bitabiriye iyi nama








Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *