skol

Perezida Kagame yasabiye ikintu gikomeye ibihugu biri mu nzira y’amajyambere

Yanditswe: Wednesday 20, Sep 2023

featured-image

Mu ijambo yagejeje ku Nteko rusange ya 78 ya Loni, Perezida Paul Kagame yasabye amavugurura mu bigo mpuzamahanga by’imari, bifite ubusumbane mu buryo bitanga inguzanyo cyane cyane ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Perezida Kagame yatangiye avuga ko icyorezo cya COVID-19 kitakiri ikibazo ku batuye isi ariko kuva mu ngaruka zacyo ntabwo bimeze kimwe mu turere twose.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bihura n’ikibazo cy’ubusumbane mu guhabwa inguzanyo bituma habaho kudindira ku iterambere ry’ibyo bihugu.

Ati “Ibihugu biri mu nzira y’amajyambere byugarijwe n’ibibazo by’amadeni harimo n’inyungu nini ku nguzanyo. Ibi bikongera icyuho cy’ubukungu , bigasubiza inyuma iterambere twari tugezeho rigana ku kugera ku nkingi z’iterambere rirambye.”

Perezida Kagame yavuze ko hakenewe ubufatanye mu gukemura iki kibazo.

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iyi nama ibanga u Rwanda rukoresha,ati :"Ku Rwanda, isoko y’ubufatanye bwacu ituruka ku byo twiyemeje ko tutazigera na rimwe twemera ko amakuba yatumye ducikamo ibice mu myaka hafi mirongo itatu ishize yakwisubiramo.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko isi idakwiye kwita ku mihindagurikire y’ikirere gusa ahubwo igomba no kwita ku guhangana n’intambara/amakimbirane akomeje kuba hirya no hino.

Ati " Tugomba kandi guturisha amakimbirane. Uyu munsi, nta kimenyetso cy’uko amakimbirane akomeje azarangira vuba aha. Nta cyizere tubona,uhereye kubafite uruhare runini, ko iherezo riri hafi. Ubuzima bw’inzirakarengane bwasizwe bwonyine kugira ngo butware uwo mutwaro w’uko guhuzagurika. Ako ni akarengane gakabije."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa