Perezida Kagame yasabye abayobozi kureka amagambo bagakorera abaturage
Yanditswe: Friday 11, Nov 2022

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo 2022,Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana wasimbuye Gatabazi JMV ku munsi w’ejo.
Perezida Kagame yavuze ko nubwo inshingano za Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ari nshya kuri Musabyimana ariko gukorera Abanyarwanda atari bishya kuri we kuko yakoze mu nzego zibanze.
Ati “Ibishya ni uko agiye ku rwego rw’Ubuminisitiri yari ashinzwe indi mirimo yo ku rundi rwego rutari urwo hejuru (...)
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo 2022,Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri mushya w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana wasimbuye Gatabazi JMV ku munsi w’ejo.
Perezida Kagame yavuze ko nubwo inshingano za Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ari nshya kuri Musabyimana ariko gukorera Abanyarwanda atari bishya kuri we kuko yakoze mu nzego zibanze.
Ati “Ibishya ni uko agiye ku rwego rw’Ubuminisitiri yari ashinzwe indi mirimo yo ku rundi rwego rutari urwo hejuru nk’urwa Minisitiri ariko inshingano zigana mu nzira imwe. Ni uko inshingano ziyongereye mu buremere gusa.”
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko “Abaminisitiri ndetse n’abandi bayobozi ibyo bashinzwe ni ugukorera Abanyarwanda, ni ugukorera Igihugu bitari mu magambo gusa. Ngira ngo ahenshi bikwiye kuba bishingira ku bikorwa.
Abantu wenda bashobora guhitamo gusa kutabyuzuza nk’uko bikwiye bakikorera ibyabo, icyo ni ikindi kibazo, ariko ibya ngombwa abantu bakwiye kuba bagenderaho, ibijyanye n’inshingano bashinzwe, ubundi birumvikana bihagije.”
yavuze ko yizeye ko Minisitiri Musabyimana yumva neza inshingano ze, kandi yiteguye kuzuzuza.
Yakomeje ati "Naho ibindi ni ugukorera abaturage, cyane cyane ko iyi minisiteri agiye kuyobora, nta majyambere igihugu cyacu cyageraho cyangwa se n’ibindi bihugu, ni ko bigenda, nta majyambere agerwaho bidashingiye ku baturage, ibibagezwaho cyangwa se ibikorwa n’ibitekerezo, nabo ubwabo bahaguruka bakagiramo uruhare."
"Ndizera rero ko inzira tumazemo igihe yumvikana kuri buri wese, ku bashinzwe ibintu bitandukanye. Nkaba ngira ngo mwizeze gusa ko twiteguye gufataya na we, akwiye no kwitegura gufatanya na bagenzi be izo nshingano zose zikagenda zubahirizwa."
Itangazo rishyiraho Minisitiri Musabyimana ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2022.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s degree) mu bijyanye no kuhira yakuye muri University of Agronomic Sciences and Biological Engineering, i Gembloux mu Bubiligi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *