skol
fortebet

Perezida Kagame yasabye abayozi bashya kutagira amikoro urwitwazo rwo kwica akazi

Yanditswe: Monday 23, Dec 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma kutitwaza amikoro adahagije ngo bice akazi, ahubwo abibutsa ko no mu nshingano bafite harimo no gushaka ayo mikoro.

Sponsored Ad

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 23 Ukuboza 2024, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya barimo Nelly Mukazayire wagizwe Minisitiri wa Siporo; Rwego Ngarambe wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo na Godfrey Kabera wagizwe Umunyamabanga ushinzwe imari ya Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi / MINECOFIN.

Yababwiye ko umuntu uri mu nshingano atagomba kwitwaza ko igihugu cyamuhaye inshingano ariko nticyamuha ibikoresho byose, ahubwo ko muri izo nshingano n’imirimo bahawe haba harimo no gushaka uburyo bwose ibikoresho byabonekamo.

Yagize ati: “Ntabwo ari byiza ko abantu batangira gushakisha impamvu yo kutubahiriza iyo mirimo. Abakunda gukoresha ngo igihugu cyanshinze imirimo ariko nticyampaye ibikoresho bihagije biba bivuze iki? Iyo mirimo umuntu ahawe haba harimo no gushaka ibikoresho.”

Perezida Kagame yongeyeho ko amikoro adahagije igihugu gifite kiyasaranganya mu nzego zose kandi buri rwego rubona ibidahagije ahubwo abari mu mirimo bakwiye kuyongera kandi agakoreshwa uko ari.

Ati: “Igihugu ntigifite ibihagije ahubwo abantu bashingwa ibyo bashinzwe kugira ngo mu mikorere yabo buzuze izo nshingano bahawe habemo no kongera amikoro.”

Umukuru w’Igihugu yanabibukije ko indahiro bakoze atari umugenzo gusa ahubwo ko bijyana n’uburemere bw’imirimo bagiye gukora kandi bakwiye gukoresha ubwenge bwabo n’umutima bakubahiriza ibyo bashinzwe.

Yabasabye kudapfusha ubusa icyizere bagiriwe kuko kuba batoranyijwe mu bandi biba bifite ubusobanuro buremereye ariko anenga bamwe bagirirwa icyizere bakagipfusha ubusa.

Ku wa 20 Ukuboza ni bwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Nelly Mukazayire, Minisitiri wa Siporo, asimbuye Nyirishema Richard wagiye kuri uwo mwanya kuva muri Kanama 2024.

Rwego Ngarambe yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri iyo Minisiteri, mu gihe Godfrey Kabera warahiriye kuba Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe igenamigambi n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi/MINECOFIN.

Mu bandi bahawe inshingano ku wa 20 Ukuboza harimo Francis Gatare wagizwe Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika, akaba yari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Richard Nyirishema wari Minisitiri wa Siporo akaba yaragizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi.

Harimo kandi Festus Bizimana wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Parfait Busabizwa wari usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo.

Olivier Kayumba, yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Centrafrique.

Maj Gen Joseph Nzabamwita agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya.

Lambert Dushimimana wahoze ari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi naho Amb Vincent Karega agirwa Ambasaderi wihariye ushinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari, naho Jean Claude Musabyimana wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu agirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora n’abandi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa