Perezida Kagame yasabye Afurika gukoresha cyane ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano
Yanditswe: Wednesday 26, Apr 2023

Perezida Kagame yasabye Afurika kwihuta ikagendana n’umuvuduko w’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence, AI) mu rwego rwo kuzana impinduka mu mirimo n’iterambere ry’ubukungu bw’Isi muri rusange.
Perezida Kagame yabwiye abitabiriye inama ya gatandatu ya Transform Africa, (TAS2023) iri kubera muri Victoria Falls muri Zimbabwe ko ingaruka ikoreshwa ry’ubwenge bw’ubukorano rizagira ku hazaza h’umurimo ndetse n’umutekano waryo hataramenyekana neza.
Yavuze ko bigishoboka ko (...)

Yavuze ko bigishoboka ko Afurika yakungukira byinshi mu gukoresha iri koranabuhanga, bityo ikaba igomba kwihuta ku muvuduko waryo.
Ati “Ariko biracyashoboka kureba ko Afurika ifite byinshi izungukiramo bitewe n’uburyo iri koranabuhanga rishobora kugabanya icyuho kiri hagati y’umusaruro w’ibigo byo muri Afurika n’uw’abo bihanganye ku yindi migabane. Tugomba kandi kwihuta tukagendana n’ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano, tukaribyaza umusaruro”.
Perezida Kagame yavuze ko guhindura Afurika bisobanuye kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga ryihutisha uko akazi gakorwa kandi rigahindura uko ubuhinzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubucuruzi n’ibindi byakorwaga.
Yavuze ko umugabane wa Afurika ufite inzitizi ugomba gukura mu nzira kugira ngo ikoranabuhanga ribe inkingi mwikorezi y’ubukungu n’iterambere muri rusange.
Zirimo kuba buri wese agomba kugerwaho n’umuyoboro mugari wa Internet ihendutse, akagira n’ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho kuko uyu munsi abarenga 60% by’abanyafurika bagerwaho n’uyu muyoboro mugari ariko badakoresha internet.
Perezida Kagame ati “Dukeneye gukomeza kugabanya ikiguzi”.
Yakomeje avuga ko ubumenyi mu by’ikoranabuhanga no kurisobanukirwa, umutekano waryo no kuba umugabane utishyira hamwe biri mu nzitizi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga kuri bose.
Artificial Intelligence ni uburyo bwo gukora porogaramu zishyirwa muri mudasobwa, ku buryo igira ubushobozi bwo gutekereza no kwishakamo ibisubizo hadakenewe uruhare rwa muntu. Ibihugu bitandukanye birakataje mu guteza imbere ikoreshwa ry’ubu bwenge.
Raporo ya Banki y’Ishoramari ya Goldman yatangaje ko ubwenge bw’ubukorano bushobora gusimbura abakozi bahoraho miliyoni 300. Ivuga ariko ko ibi bishobora no gusobanura indi mirimo mishya no kwiyongera k’umusaruro kuko ubu buhanga bushobora kuzamura ku mwaka agaciro rusange k’ibicuruzwa na serivisi bikorwa ku isi ku kigero cya 7%.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *