Perezida Paul Kagame yasabye abagize Inteko Ishingamategeko ya Afurika y’Iburasirazuba EALA kugira uruhare mu gushaka ishoramari rishyigikira imishinga ihuriweho yagiye idindira ndetse no kwishyira hamwe kw’ibihugu binyamuryango.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo 2022,Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), abagize guverinoma n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Yavuze ko abanyamuryango ba EAC bakwiriye (…)
Perezida Paul Kagame yasabye abagize Inteko Ishingamategeko ya Afurika y’Iburasirazuba EALA kugira uruhare mu gushaka ishoramari rishyigikira imishinga ihuriweho yagiye idindira ndetse no kwishyira hamwe kw’ibihugu binyamuryango.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ugushyingo 2022,Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), abagize guverinoma n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Yavuze ko abanyamuryango ba EAC bakwiriye gukorera hamwe kuko aribyo byabafasha kwiteza imbere batarindiriye inkunga z’amahanga.
Ati "Nk’abafatanyabikorwa tugomba gukorera hamwe dushaka uko twashyiraho uburyo bwo kubona ubushobozi, kandi tukita ku kugira iterambere ryacu inshingano, bitabaye ngombwa ko buri gihe dutegereza inkunga zivuye hanze."
Yakomeje avuga ko nubwo nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yakoze akazi gakomeye mu gihe imaze ariko “haracyari imbogamizi.
Iya mbere ni ukuba Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ugiterwa inkunga bigatuma habo itinda ryo gushyira mu bikorwa imishinga na gahunda zawo.”
Perezida Kagame yavuze ko uyu muryango w’ibihugu “utabona imari ihagije” bityo bigakerereza “imigambi n’imishinga” yawo.
Yagize ati: “Turi inyuma cyane y’igihe twihaye ngo tugere ku ntego nkuru z’uyu muryango.
“Urugero: ishyirwaho rya ‘East African Monetary Institute’ ryacyerereweho imyaka, kandi icyo kigo ni ingenzi mu kugera ku ifaranga rihuriweho.”
Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC yo mu 2019 yemeje ishyirwaho ry’ikigo cyo kwiga ishyirwaho ry’ifaranga ry’ibi bihugu kiswe East African Monetary Institute (EAMI).
Abategetsi bavuze ko iki kigo kibanziriza Banki Nkuru ya EAC (East African Central Bank). Byemejwe ko icyo kigo cyari gutangira muri Nyakanga(7) 2021.
Mubyo EAMI yari ishinzwe harimo gukora ku buryo mu 2024 hazaba hariho umurongo ngenderwaho w’ifaranga rimwe rya EAC.
Yanagarutse ku bijyanye n’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa, avuga ko nubwo hashyizweho uburyo bwo gukuraho imbogamizi ariko hakwiye ko ubushake bwa politiki butanga umuti ku bibazo bikirimo birimo kuba imisoro yakwa ibicuruzwa muri uyu muryango ukiri hejuru ugereranyije n’iyo mu yindi miryango y’uturere.
Perezida Paul Kagame kandi yavuze ko Umugabane wa Afurika utanga icyizere cyo kuzaba igicumbi cyo guhanga udushya, kubera ko urubyiruko rugize igice kinini cy’abawutuye kandi umubare warwo ukaba uzakomeza kwiyongera.
Yavuze ko kugira ngo bigerweho bisaba ko Ibihugu bigize uyu Mugabane bigomba “kugira ishoramari bikora yaba mu bushobozi bw’abaturage, mu bikorwa remezo, nanone kandi no mu gukomeza gukorera hamwe.”
Kuva tariki ya 23 Ukwakira kugera ku ya 5 Ugushyingo, Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba irimo guteranira mu Rwanda, nk’uko biteganywa n’amageko.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *