skol
fortebet

Perezida Kagame yasezeye kuri mugenzi we Samia Suluhu wasoje uruzinduko rw’iminsi 2 yagiriye mu Rwanda [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 03, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yaherekeje Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye mu Rwanda rwasinyiwemo amasezerano menshi hagati y’ibihugu byombi.

Sponsored Ad

Perezida Samia Suluhu yageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere ahagana saa tatu za mu gitondo yakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga,Dr.Vincent Biruta,nyuma aza guhura na Perezida Kagame wamwakiriye muri Village Urugwiro.

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania na Paul Kagame w’u Rwanda bavuze ko ibiganiro byabo byibanze ku gukomeza imibanire myiza y’ibihugu byabo, no gushakira inyungu z’iterambere ibihugu byombi.

Abategetsi bombi nta bibazo by’abanyamakuru bakiriye nk’uko bamwe bari babyiteze.

Mu magambo magufi bombi babwiye abanyamakuru, Madamu Samia Suluhu yavuze ko yishimiye gutumirwa na mugenzi we, ati "biratwereka ko Tanzania iri hafi y’u Rwanda n’u Rwanda hafi ya Tanzania."

Imbere y’aba bategetsi bombi, ababifite mu nshingano basinye amasezerano y’ubufatanye bw’ibi bihugu mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka, uburezi, ubugenzuzi bw’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, n’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Tanzania mu kwihutisha gukira kw’ibihugu byombi ingaruka za Covid-19.

Kagame yavuze ko baganiriye ku mushinga wa gari ya moshi hagati y’ibi bihugu, ibijyanye no gutunganya amata, n’ibijyanye n’icyambu.

Samia Suluhu yashimiye u Rwanda ko rwabaye hafi ya Tanzania mu gihe cy’urupfu rwa John Pombe Magufuli yasimbuye.

Samia yavuze ko we na mugenzi we baganiriye ku bireba ibihugu byabo, ibireba akarere n’ahandi.

Ati: "Hari byinshi twakora mu guteza imbere ubukungu mu nyumgu z’impande zombi.

"Twumvikanye kurushaho guteza imbere imibanire ihari, imibanire y’amateka kandi imibanire ya kivandimwe."

Perezida Kagame yasabye mugenzi we, Samia Suluhu Hassan, ubufasha bw’abarimu batanga umusanzu mu Rwanda mu kwigisha Igiswahili,ubwo bari mu musangiro wa nijoro.

Ati “Tanzania n’u Rwanda bihuriye ku bintu byinshi birimo umuco, ururimi n’ubucuruzi. Abantu bacu kare bageragezaga kuvuga Igiswahili, ndatekereza ko hari intambwe nziza iri guterwa. Na Guverinoma yacu yafashe umwanzuro wo gutangira kwigisha Igiswahili mu mashuri, rero nagusabaga ko waduha umusanzu w’abatwigisha Igishwahili.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa