skol
Kigali
Fortebet

Perezida Kagame yashimiye abitabiriye #CHOGM2022 n’inzego z’umutekano zatumye igenda neza

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 26 June 2022

Perezida Paul Kagame yashimye abitabiriye inama ya CHOGM baturutse hirya no hino ku isi ndetse n’inzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano zakoze akazi gakomeye kugira ngo iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo muri Commonwealth (CHOGM) yaberaga i Kigali igende neza.

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter, yashimiye abitabiriye iyi nama, yemeza ko ari ishema kuba u Rwanda rwarakiriye Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma.

Ati “Ndashimira abantu 4000 twabanye muri #CHOGM2022. Ku bayobozi bagenzi banjye, byari iby’agaciro kubakira mwese mu Rwanda ndetse no kongera gushimangira intego dusangiye yo guharanira kugeza abaturage b’umuryango wa Commonwealth ku hazaza harangwa n’uburumbuke ndetse no kwihesha agaciro. Mwese turabifuriza urugendo ruhire no kugera mu rugo amahoro.”

Yakomeje ashima inzego zose zabigizemo uruhare ngo CHOGM igende neza.

Ati “Ndashimira abafashije mu gutegura iyi nama bose, abashinzwe umutekano barinze abantu bose, abakozi hirya no hino ahaberaga inama zitandukanye, hamwe n’Abanyarwanda bose bitanze kugira ngo #CHOGM2022 igende neza! Ndabashimiye cyane, mwahesheje ishema igihugu!"

Iyi nama ya CHOGM yasojwe kuri uyu wa Gatandatu n’Umwiherero w’Abakuru b’Ibihugu byari byitabiriye hanyuma hafatwa umwanzuro wo kongera Togo na Gabon muri Commonwealth ndetse no kongerera manda Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland.

Abitabiriye inama ya CHOGM by’umwihariko abayobozi batandukanye bashimiye u Rwanda intambwe ikomeye rwateye nyuma yo kuva muri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Inzobere za ONU zavuze ko zifite “ibimenyetso bikomeye” bishinja u Rwanda...

Itsinda ry’inzobere za ONU rivuga ko rifite “ibimenyetso bikomeye” ko ingabo...
4 August 2022 0

Umujyi wa Kigali wahishuye aho imirimo yo kubaka ikiraro cya Nyabugogo...

Abayobozi b’Umujyi wa Kigali n’Uturere tuwugize bagiranye ikiganiro...
3 August 2022 0

"Hari ibigo bya Leta bigomba kwegurirwa abikorera vuba na bwangu"-Perezida...

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Kanama 2022,Perezida Kagame yari mu cyumba...
2 August 2022 0

Perezida Kagame yashyizeho Abaminisitiri bashya muri MINICOM na...

Perezida wa Repubulika yashyizeho Abaminisitiri bashya, aho Dr. Jean...
30 July 2022 0

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika agiye kuza i Kigali kubaza ibya...

‘Minisitiri’ w’ububanyi n’amahanga wa Amerika ugiye kugirira uruzinduko mu...
30 July 2022 2

Ibyemezo byafatiwe mu nama y’abaminisitiri yo kuwa 29 Nyakanga...

Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022 yayoboye...
30 July 2022 0