Perezida Kagame yashimye ubutwari bwa mugenzi we Macron ugiye kuza mu Rwanda
Yanditswe: Wednesday 26, May 2021
Kuri uyu wa Kane nibwo Perezida w’Ubufaransa,Emmanuel Macron aragera i Kigali mu rugendo rw’amateka rugamije kuzahura umubano w’ibihugu byombi wazahaye kubera iki gihugu cy’i Burayi cyagiye cyanga kwemera uruhare rwacyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu kiganiro na Jeune Afrique, Perezida Paul Kagame, yavuze ko Perezida Macron w’imyaka 43 yaranzwe n’umurava udasanzwe mu guteza imbere umubano w’igihugu cye n’u Rwanda.
Yagize ati “Gushyiraho Komisiyo ya Duclert, yageze ku myanzuro yahuye n’iyacu [yatanzwe na raporo ya Muse], ibyo ni ingaruka nziza zizanwa no gushaka kumvikana. Bisaba ubushake budasanzwe mu gutangira urwo rugendo. Abagabo b’intwari si abari ku rugamba gusa, ni abafata imyanzuro itandukanye n’iyo abandi baba biteze… Macron yagize ubwo bushake.”
Perezida Kagame yavuze ko uretse Perezida Macron, undi wagerageje kuzahura umubano w’ibihugu byombi ari Perezida Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa kuva mu 2007, ariko akaza gukomwa mu nkokora n’abatari bashyigikiye uwo mugambi, barimo abakoze ku ngoma ya Perezida François Miterrand na Jacques Chiraq wamusimbuye, bazwiho kuba bataracanaga uwaka n’u Rwanda.
Yagize ati “Mvugishije ukuri, nagiranye ibiganiro byiza na Perezida Nicolas Sarkozy. Ndibuka ko amaze gutorwa, twahuriye i New York. Ni ubwa mbere twari duhuye, twararebanye tuganira ku buryo twabyutsa umubano w’ibihugu byacu. Muri Gashyantare 2010 yaje gusura u Rwanda tujyana no ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali.”
Umugambi wa Sarkozy ariko ntiwagezweho neza kuko François Hollande wamusimbuye yagenze biguru ntege mu kubaka uwo mubano, bituma wongera kudindira ariko ibintu byongera gushibuka ku ngoma ya Macron watumiye Perezida Kagame bwa mbere mu Bufaransa mu mwaka wa 2018.
Imyiteguro yo kwakira Perezida Macron irakomeje mu mugi wa Kigali. Umutekano witaweho cyane cyane mu bice umuyobozi w’Ubufaransa azasura nko ku rwibutso rwa Kigali.
Urugendo rwa Perezida w’Ubufaransa ruje rukurikira isohoka rya Raporo ya “Komisiyo Duclert” yashinje u Bufaransa ‘uruhare rukomeye’ muri Jenoside.
Mu biteguye kumwakira harimo n’abacitse ku icumu rya jenoside ariko baniteguye kumubwira gusaba imbabazi u Rwanda ku ruhare igihugu cye cyaba cyaragize muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *