skol
fortebet

Perezida Kagame yashinje mugenzi we wa Congo kwirengagiza ikibazo nyakuri akabangamira umubano

Yanditswe: Tuesday 21, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paulo Kagame w’u Rwanda yabwiye Felix Tshisekedi wa Kongo ko akomeje kwirengaziga nkana ikibazo nyakuri afite , ahubwo akabangamira umubano w’ibihugu bituranyi no kunanirwa kurandura imitwe ikomeje gukurura intambara mu karere k’ibiyaga bigari

Sponsored Ad

Perezida Paulo Kagame w’u Rwanda yabwiye Felix Tshisekedi wa Kongo ko akomeje kwirengaziga nkana ikibazo nyakuri afite , ahubwo akabangamira umubano w’ibihugu bituranyi no kunanirwa kurandura imitwe ikomeje gukurura intambara mu karere k’ibiyaga bigari.

Perezida Kagame na Felix Tshisekedi wa Repuburika ya Demokarasi ya Congo bamaze hafi icyumweru bashinjanya guhembera amakimbirane ashingiye ku mutekano mu ke mu bihugu byombi

Perezida Tshisekedi yavuze ko Perezida Kagame atera inkunga umutwe urwanya Leta ye , gusa u Rwanda rurabihaka ,rukvuga ko Congo itera ibisasu ku butaka bw’u Rwanda .

Perezida Kagame yavuze ko ibirengo bya Congo ku Rwanda ari uguhunga inshingano kwa Perezida wa Congo . ni mu kiganiro yagiranye Zain Verjee, wa Qatar Economic Forum, iterwa inkunga na Bloomberg.

Avuga kuri iyo myitwarire, Perezida Kagame yagarutse ku kamenyero k’abategetsi bakongo ko kunanirwa gutsinsura imitwe yitwaje intwaro yayogoje uburasirazuba bw’icyo gihugu mu myaka myinshi ishize.

Yatanze urugero rwa FDLR ( Democratic Forces for the Liberation of Rwanda) yasize ikoze Genicide yakorewe abatutsi mu 1994 .

Kuri M23 , Perezida Kagame yabwiye umunyamakuru ko ivuga ko iharanira umutekano w’abakongomani bavuga ikinyarwanda.ariko ubutegetsi bwa Congo buyishinja gukingirwa ikibaba n’u Rwanda.

Kubwiyo mpamvu, ngo uburyo ikibazo cy’abakongomani bahuje ubwoko n’abanyarwanda gikemurwa bukwiye ubushishozi bwinshi cyane .

Umuvugizi wa Leta ya Congo ntiyashimye guhita agira icyo aubizwa kubyo Congo yashinjwe n’u Rwanda . gusa, Perezida Tshisekedi mu iajambo rye yabwiye Guverinoma ye ko igihugu cyabo cyatewe n’u Rwanda mu isura ya M23.

Mu mpera z’icyumweru gishize, umusirikare wa Congo yinjire arasa mu Rwanda , ahitana ushinzwe umutekano n’umuturage , byabaye nyuma y’uko M23 yasaga niyakajije umurego ndetse yanigaruriye umugi wa Bunagana.

Kuri ubu M23 ifite gahunda yo kwigarurira umugi wa Goma uhuza u Rwanda na Congo nk’uko bitangazwa na Raporo ONU .

Congo niyo yambre ku isi ifite ikirombe kigari gicukurwamo Cobalt yifashishwa mu gukora za Batiri n’andi mabuye y’agaciro atandukanye.

Iki gihugu gishobora gusunikirwa kumvikana na M23 igihe cyose Goma yafatwa , maze ibyo isaba birimo gushyirwa mu ngabo z’igihugu no guha ubrenganzira abaturage babo bakoresha ikinyarwanda ikagerwaho .

Gusa ubushake bwo guhuza Congo n’imitwe iyirwanya burakome ku ruhare rwa Perezida wa Angola Joao Lourenco na Perezida Uhuru Kenyatta,wa Kenya uyoboye umuryango wa EAC kuri ubu.

Abakuru b’ibihugu bya EAC baraye bahuriye I Nairobi bahamagarira Congo guhagarika intambara byihuse mu burasirazuba bwa Congo no kumvikana n’ababarwanya.

Perezida Kagame yibukije ko Atari ubwambere Congo ibwiwe ikibazo nyakuri ifite,ariko ngo iyo bigeze mugushyira mu bikorwa Perezida Tshisekedi yikorera ibindi ku mpamvu zitazwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa