Perezida Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abari abakomiseri ba polisi
Yanditswe: Wednesday 27, Sep 2023

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi batandatu barimo ba Komiseri bakomeye.
Mu itangazo rya Polisi ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Nzeri 2023, rivuga ko nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi barimo na ba komiseri batandukanye barimo CG Emmanuel K Gasana, uyobora Intara y’Iburasirazuba, CP Emmanuel Butera,CP Nshimiyimana Vianney,CP Bruce Munyambo,ACP Damas Gatare,ACP Privat Gakwaya.
Perezida Kagame kandi yashyize mu kiruhuko ba Ofisiye bakuru batanu, ba ofisiye bato 28 ndetse n’abapolisi basanzwe 60.
Polisi y’Igihugu itangaza ko hanasezerewe abapolisi barindwi (7) ku mpamvu z’uburwayi na batandatu (6) basezerewe ku mpamvu zindi zitandukanye zitatangajwe.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *