skol
fortebet

Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri mushya w’Ibikorwaremezo

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Tuesday 12, Sep 2023

Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri mushya w'Ibikorwaremezo

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, asimbuye Dr Nsabimana Ernest.

Itangazo ryemeje aya makuru ryasohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Nzeri 2023 rikaba ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu izina rya Perezida wa Repubulika.

Dr. Jimmy Gasore yabaye umushakashatsi mu mushinga ugamije kwita ku mihindagurikire y’ikirere ‘Rwanda Observatory Project’ n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu 2013 yatangije urwego rukurikirana iby’imihindagurikire y’ibihe. Hagati ya 2017 na 2018, yayoboye umushinga w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibidukikije (REMA), wari ugamije kugenzura imiterere y’ibyanduza umwuka mu Rwanda.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’Ubugenge yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 2008 n’Impamyabushobozi y’Ikirenga muri Siyansi mu by’uruvange rw’imyuka ku isi (Atmospheric Sciences) yakuye muri ‘Massachusetts Institute of Technology’ mu 2018.

Muri Gashyantare 2022,nibwo Dr Nsabimana Ernest yari yagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo avuye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA.

Nyuma yo gusimbuzwa,Dr Nsabimana yagize ati "Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mbashimiye byimazeyo amahirwe mwampaye yo kuyobora Minisiteri y’Ibikorwaremezo . Ibitaragenze neza ndabisabira imbabazi. Niteguye kandi gukomeza gufatanya n’abandi mu rugamba rwo guteza imbere Igihugu cyacu. Ndabashimiye."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa