skol
fortebet

Perezida KAGAME yagize Jean-Guy Afrika Umuyobozi Mukuru wa RDB

Yanditswe: Monday 13, Jan 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika ,Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2024, yagize Jean guy Afrika , Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere, RDB.

Sponsored Ad


Jean-Guy Afrika ni Umunyarwanda ukora muri Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB). Ku itariki ya 16 Ukuboza 2021, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ishami rishinzwe Ubufatanye mu Kwihuza kw’Intara muri iyo banki.

Mbere y’izi nshingano, Jean-Guy yakoze mu myanya itandukanye muri AfDB, harimo kuba Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe Ubufatanye mu Kwihuza kw’Intara, aho yari ashinzwe imicungire y’ikigega cy’imishinga y’ubufatanye ifite agaciro ka miliyari 13 z’amadolari ya Amerika.

AfDB ni Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, ikaba ari ikigo cy’imari mpuzamahanga kigamije guteza imbere iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza ku mugabane wa Afurika.

Naho RDB (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere) ni ikigo cya leta y’u Rwanda gishinzwe guteza imbere ishoramari, ubucuruzi, ubukerarugendo, n’iterambere ry’ikoranabuhanga mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa