skol

Perezida Kagame yasubije abatekereza ko kongera kwiyamamaza kwe atari demokarasi

Yanditswe: Wednesday 20, Sep 2023

featured-image

Perezida Paul Kagame yavuze ko aziyamamaza kuri manda ya kane mu matora ya perezida ateganyijwe kuba mu kwezi kwa Kanama (8) mu mwaka utaha wa 2024.

Mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique,Perezida Kagame abajijwe niba kongera gutorwa kwe ku buyobozi bwa FPR mu kwezi kwa Mata (4) uyu mwaka, ku majwi 99,8%, mu maso ya rubanda bigaragaza ko ari we uzaribera umukandida mu matora ataha.

Kagame yagize ati:"Mumaze kuvuga ko byagaragaye mu maso ya rubanda. Ni ko rero bimeze. Nshimishijwe n’icyizere Abanyarwanda bangaragariza. Nzabakorera buri gihe, igihe cyose nzaba mbishoboye. Yego, rwose ndi umukandida."

Muri icyo kiganiro, umwanditsi mukuru wa Jeune Afrique, Umufaransa François Soudan, yabajije Kagame niba yirengagije uko ibyo bibonwa n’ibihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika), ko uko kuguma ku butegetsi kwe imyaka irenga 20 bidahuye n’indangagaciro zo kwitwara neza muri politiki.

Nuko uwo munyamakuru amubaza niba atekereza ko izo ndangagaciro zidahuye n’umugabane w’Afurika.

Jeune Afrique isubiramo amagambo ya Kagame asubiza ati: "Uburengerazuba bwihangane, ariko ibyo ibi bihugu [byo mu burengerazuba] bitekereza ntabwo ari ikibazo cyacu [ntibitureba].

"Kuri jyewe, sinkimenya ibihuye n’indangagaciro z’uburengerazuba. Demokarasi ni iki? [Ni igihe] Uburengerazuba butegeka abandi ibyo bakwiye gukora? Ariko iyo [uburengerazuba] barenze ku mahame yabo bwite, ni gute twabatega amatwi? Gushaka gushinga demokarasi mu kw’undi muntu, ibyo ubwabyo biba byamaze kuba ihonyorwa rya demokarasi ubwayo.

"Abaturage bakwiye kuba bigenga kandi bagomba kugira uburenganzira bwo gushyira ibintu byabo ku murongo uko babyifuza."

Perezida Kagame, w’imyaka 65, amaze imyaka 23 ku butegetsi.Yatsinze amatora aheruka kuba yo mu 2017 ku majwi 98.8%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa