skol
Kigali

Perezida Kagame yasubije abibajije impamvu u Rwanda rwohereje ingabo muri Mozambike vuba

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 September 2021

Perezida Kagame yaganiriye n’abanyamakuru ndetse n’abaturage ku ngingo zitandukanye mu kiganiro cyanyuze kuri RBA.

Perezida Kagame yasubije abibajije impamvu u Rwanda rwafashe iya mbere mu kujya kugarura amahoro muri Mozambike kandi hari SADC n’ibindi bihugu.

Yagize ati “Perezida Nyusi yadusabye ubufasha mu guhangana n’ibyihebe biri Cabo Delgado, kandi twabonye biri mu bushake bwacu kubikora.Igice kinini cyamaze kubohozwa.

Sindumva umuntu waka ubufasha inzu ye yahiye hanyuma uje gutabara mbere bakamubaza ngo kuki uje wihuse?."

Yakomeje avuga ko u Rwanda arirwo rwishyuye ikiguzi iyi ntambara yo muri Mozambike izatwara ndetse yemeza ko kugeza ubu abasirikare barwo bari kwitwara neza.

Ati "Misiyo yacu irumvikana,ntabwo ariyo kwikubira imitungo y’abanya Mozambike ahubwo n’ugufasha gutanga amahoro mu gace hanyuma abanya Mozambike bagasubirana igihugu cyabo.

Ingabo twohereje muri Mozambike ziri gukora akazi uko bikwiriye.Kugeza ubu nta kintu cyerekana ko bakeneye abandi basirikare.

Ibintu byinshi byarangiritse,ibikorwaremezo n’ibindi.Hari ibikwiriye gusanwa kandi ntibisabwa igihugu kimwe.Dukwiriye gufashanya mu gusubiza mu buryo Mozambike."

Ku kibazo cy’ubuhahirane hagati y’u Rwanda na RDC yavuze ko gihari ariko gishobora gukemuka vuba cyane ko impande zibishinzwe zatangiye kuvugana kugira ngo abantu bahahirane ku mpande zombi.

Ati "Navuga ko hari ibiganiro hagati y’ababishinzwe biga ukuntu habaho koroshya ku mpande zombi.Borohereze Abanyarwanda borohereze n’abanyekongo.Ndibwira ko umuti uzaboneka vuba bidatinze.Bihangane uburyo bumwe cyangwa ubundi bworohereza impande zombi guhahirana buzaboneka."

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Kagame yaganiriye na Aljazeera ku mubano w’u Rwanda na...

Perezida w’u Rwanda,Paul Kagame, yaganiriye n’Ikinyamakuru Aljazeera ku...
21 November 2021 0

AMATORA:Uturere 27 two mu Rwanda twatoye ba Meya bo kutuyobora mu myaka 5...

Kuri uyu wa Gatanu mu Turere 27 two hirya no hino mu Rwanda hakozwe...
19 November 2021 0

"Nkeka ko ababikoze bashatse gutubura amafaranga gusa"-Perezida Kagame...

Ibi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabitangaje ubwo yitabiraga umuhango...
19 November 2021 0

Rubavu: Abatowe muri Njyanama bahize guhindura bikomeye akarere

Mu karere ka Rubavu batoye abagize nyjanama bitezweho impinduka ikomeye ngo...
17 November 2021 0

Perezida Kagame agiye kubakira umudugudu w’icyitegererezo abakongomani umeze...

Tariki ya 4 Nyakanga 2022, ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza Kwibohora ku...
14 November 2021 1

Mpayimana Philippe washatse kuba Perezida yahawe inshingano muri Minisiteri...

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu yahaye Mpayimana...
13 November 2021 0