skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze ku byatangajwe na Tshisekedi ko ashobora gushoza intambara ku Rwanda

Yanditswe: Saturday 09, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa France24 Marc Perelman i Kigali” cyibanze ku masezerano yo guhagarika umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi.
Perezida Kagame yavuze ko guhura Perezida Tshisekedi bisobanuye ko hari "indi ntambwe yatewe", akavuga ko "nta muntu ushimishwa n’amakimbirane".
Perezida abajijwe ku byatangajwe na mugenzi we Tshisekedi kuwa Kabiri w’iki cyumweru ko ashobora gushoza intambara ku Rwanda,yavuze ko bitajya (...)

Sponsored Ad

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa France24 Marc Perelman i Kigali” cyibanze ku masezerano yo guhagarika umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi.

Perezida Kagame yavuze ko guhura Perezida Tshisekedi bisobanuye ko hari "indi ntambwe yatewe", akavuga ko "nta muntu ushimishwa n’amakimbirane".

Perezida abajijwe ku byatangajwe na mugenzi we Tshisekedi kuwa Kabiri w’iki cyumweru ko ashobora gushoza intambara ku Rwanda,yavuze ko bitajya bimworohera kuyivugaho.

Yagize ati: “Njye ntibijya binyorohera kuvuga ku ntambara. Nabibonye mu kinyamakuru Financial Times, ariko njye ndakubwira ko bitanyorohera kandi sinihutira guteganya intambara cyangwa ngo nyitegereze; Reka ibyo tubishyire ku ruhande. Impamvu twari muri Angola, ni uguharanira ko ubwumvikane buke buhari bukemurwa binyuze mu bwumvikane bwa gicuti bitanyuze mu ntambara.”

Perezida Kagame yaboneyeho kuvuga ko yizeye ko imyanzuro yafatiwe i Luanda ku wa Gatatu taliki ya 6 Nyakanga itabaye amasigaracyicaro, avuga intambwe yo kuganira yari ingenzi ariko idahagije mu gihe ibyavuzweho bidashyizwe mu bikorwa.

Yanakosoye abavuga ko Abakuru b’Ibihugu byombi basinyanye amasezerano yo guhagarika intambara, agira ati: “Mu ntambara hari impande nyinshi ziba zirimo. Kuvuga ibijyanye no guhagarika intambara bireba impande zihanganye, ni ukuvuga M23 n’abo barimo kurwana ari bo FARDC.”.

Asubiza ku birego Amerika ivuga ko ingabo z’u Rwanda ziri muri DR Congo, Kagame yavuze ko atungurwa no kuba "abantu bose" bihutira gushinja u Rwanda ", ariko baakomeje guceceka" ku bindi bibazo "bimaze imyaka 25 bihari.

Yagize ati: “Iteka ntungurwa n’uko mu gihe cy’intambaram wenda tuvuge muri RDC, abantu bihutira gushinja u Rwanda ariko bahisemo guceceka [nkeka ko baba babigambiriye] ku kibazo cya FDLR imaze imyaka 25 hariya. Iyo wumvise abantu bavuga ibyo bintu ni nkaho u Rwanda ari rwo ruteza ibibazo byose, rwagiye muri RDC rutangira intambara n’ibindi.

Nta n’icyo bavuga ku bisasu biraswa ku butaka bwacu n’ingabo za Congo, baraceceka kuri FDLR zinjiye mu Majyaruguru y’igihugu mu 2019 zikica abaturage. Niba tuvuga ku bushotoranyi, ni gute ufata umwanzuro wo kuroha ibisasu hanze y’umupaka wawe? Iyo ufite abantu benshi bafitanye ibibazo, ugakomeza kwibanda kuri umwe ugaragaza ko ari we ufite ikibazo, ni wowe uba ufite ikibazo, si abo urimo gushinja…”

Perezida w’u Rwanda yamaganye by’umwihariko ibikorwa bya FDLR, umutwe witwaje intwaro washingiwe muri DR Congo mu 2000, ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko M23 atari ikibazo cy’u Rwanda, kuko abayigize atari Abanyarwanda kandi ngo nta n’icyo u Rwanda rubakeneyeho. Yavuze ko inshuro nyinshi ubuyobozi bwa Congo bwasobanuriwe amateka y’abo baturage bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda kandi ari Abanyekongo, ariko usanga babyirengagiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa