skol

Perezida Kagame yatangije Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 25, Sep 2025

featured-image

Perezida Kagame yashimiye abagize uruhare mu itangizwa ry’ Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere [African School of Governance].

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Kane, ubwo yari mu gikorwa cyo gutangiza amasomo y’iri shuri, aho yagize ati: “Iki gikorwa hari igihe cyari igitekerezo, ubu kigiye mu bikorwa kubera mwe.”

Perezida Kagame yavuze ko impamvu ishuri nka African School of Governance ari ngombwa muri Afurika ikwiriye kwibanda ku kwigisha amasomo bigakorwa n’urubyiruko rwo hazaza hayo. Ati: “Ibyo mwagezeho hano, ni ikintu cy’impinduka kitazagirira akamaro gusa abaturage ahubwo n’aho baturuka. Kubera iki ishuri nk’iri ari ngombwa? Igisubizo kiroroshye, Afurika ikwiriye kwibanda ku masomo bigakorwa namwe, urubyiruko rwacu n’ahazaza hacu.”

Yasabye Abanyafurika n’abaziga mu Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere, ASG, gufata inshingano zo guhindura Umugabane aho gusaba ibindi bice by’Isi ko ari byo byaza guhindura ibyananiye Abanyafurika ubwabo.

Ati: “Mwiheshe agaciro ubwanyu, ibihugu byanyu n’abaturage banyu. Ntabwo mwakwitega ko Isi ifata Afurika nk’ikomeye, nimutubaha amategeko yanyu. Ntimugasabe abandi byinshi kurusha uko mwe mubyisaba ubwanyu.”

Perezida Kagame yavuze ko abaziga muri African School of Governance bazahavana uburezi butuma babasha gutekereza cyane uko bashobora guteza imbere Umugabane wa Afurika. Ati: “Iri shuri rizabategura mu buyobozi ariko urugendo rutangirira imbere muri mwe.”

Yakomeje abwira abagiye gutangirana n’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere ko bafite inshingano zo kumenya uko Afurika ifatwa ku Isi. Ati “Ese ntabwo ari byo? Ese ni byo? N’ibindi n’ibindi. Zimwe mu mbogamizi ni karemano ariko inyinshi ni izo twitera.”

Umukuru w’Igihugu kanzi yavuze ko Umugabane wa Afurika ukeneye Abanyafurika kugira ngo ugere ku iterambere wifuza, bityo abagiye kwiga mu Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere, ASG, bakwiye kubyaza umusaruro aya mahirwe kugira ngo bazatange ibisubizo bifuzwaho.

Ati: “Ku Isi, ubukungu buri guhinduka, ikoranabuhanga riri gutera imbere kandi na Afurika ntabwo yakwemera gusigara inyuma. Ibyo bisobanuye mwe, mufate igihe cyanyu hano, icyizere cyacu ni mwe. Ibihugu byanyu nibibashakaho ibisubizo, muzaba mwiteguye.”

Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere [African School of Governance] ryatangije amasomo ku mugaragaro mu gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abashakashatsi, abarimu muri Kaminuza n’abandi. Ku ikubitiro, iri shuri rya ASG ritangiranye abanyeshuri 51 baturutse mu bihugu 14 bya Afurika, baziga ibijyanye n’imiyoborere.

The African School of Governance, ni ishuri ryavuye ku gitekerezo cyatanzwe n’abarimo Perezida Paul Kagame, Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, ari na bo barishinze.

Bari bagamije gutekereza uko Abanyafurika bahabwa ubumenyi bufasha umugabane kwigobotora ibibazo bitandukanye bijyanye n’imiyoborere, hahugurwa urubyiruko rutandukanye kugira ngo rugire uruhare ku hazaza.

Iri shuri rizatanga amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Imiyoborere, Master of Public Administration (MPA). Ubuyobozi butangaza ko nyuma hazongerwamo amasomo arimo irya Executive Master of Public Administration (EMPA) n’andi atandukanye. Hazajya hatangwa kandi amahugurwa y’igihe gito ku rubyiruko rushaka gukarishya ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere.

Perezida Kagame yatangije ku mugaragaro Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere

Ni umuhango witabiriwe n’ingeri z’abantu banyuranye

Pasiteri Dr Antoine Rutayisire ni umwe mu bitabiriye umuhango wo gutangiza iri shuri rizigwamo n’abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa