skol
fortebet

Perezida Kagame yahishuye ko hari uburyo bushya ikibazo cya Rusesabagina kigiye gukemuka

Yanditswe: Monday 13, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikibazo cya Paul Rusesabagina kirimo kwigwaho kugira ngo kirangire, nk’uko Perezida Paul Kagame yabibwiye ikinyamakuru Semafor.
Mu kwezi kwa gatatu 2021, ubucamanza bwamukatiye gufungwa imyaka 25 ku byaha by’iterabwoba.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Steve Clemons w’icyo kinyamakuru, Perezida Kagame yavuze ko “hari igikomeje gukorwa" kugira ngo ikibazo cya Rusesabagina ufungiwe mu Rwanda kuva mu 2020 kirangire.
Umunyamakuru Steve Clemons wari uyoboye ikiganiro, yabajije Perezida Kagame (...)

Sponsored Ad

Ikibazo cya Paul Rusesabagina kirimo kwigwaho kugira ngo kirangire, nk’uko Perezida Paul Kagame yabibwiye ikinyamakuru Semafor.

Mu kwezi kwa gatatu 2021, ubucamanza bwamukatiye gufungwa imyaka 25 ku byaha by’iterabwoba.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Steve Clemons w’icyo kinyamakuru, Perezida Kagame yavuze ko “hari igikomeje gukorwa" kugira ngo ikibazo cya Rusesabagina ufungiwe mu Rwanda kuva mu 2020 kirangire.

Umunyamakuru Steve Clemons wari uyoboye ikiganiro, yabajije Perezida Kagame niba hari amakuru mashya ku kibazo cya Paul Rusesabagina wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare mu bikorwa by’iterabwoba byakorewe ku butaka bw’u Rwanda bikozwe n’umutwe wa MRCD/FLN yari ayoboye.

Perezida Kagame yagize ati “ Hari ibiri gukorwa kuko ntabwo turi ba bantu bafunze umutwe badashaka kujya mbere. Ugiye no mu mateka yacu, hari aho twageze dutanga imbabazi ku byaha bitababarirwa, abantu bagize uruhare muri Jenoside n’ibindi. Benshi muri bo bararekuwe.

Hari ibiganiro no kureba ku buryo bwose bushoboka bwo gukemura icyo kibazo, hatabayeho kubangamira amahame y’ibanze kuri icyo kibazo. Ndakeka ko hari uburyo bwo kujya mbere.”

Ntibizwi neza icyo Perezida Kagame yashatse kuvuga ku byerekeye kurangiza icyo kibazo.

Ariko umuryango wa Rusesabagina ukomeje gusaba ko afungurwa, uvuga ko afunzwe ku mpamvu za politike kandi ko yafunzwe mu buryo budakurikije amategeko ibyo u Rwanda ruhakana, rukavuga ko ariwe wizanye mu Rwanda.

Kagame avuze ibi hashize amezi make yamaganye bikomeye abategetsi ba Amerika n’andi mashyirahamwe ashinzwe uburenganzira bwa muntu yokeje u Rwanda igitutu ngo rurekure uyu mugabo.

Muri Nzeri 2021 nibwo Rusesabagina na bagenzi be 20 baregwaga hamwe, bahamijwe ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bitero byagabwe n’Umutwe wa MRCD/FLN mu bice bitandukanye by’igihugu mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage icyenda, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019.

Ibitekerezo

  • Rusesabagina yarahemutse cyane bamwe babaciye amaguru abandi amaso amaboko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa