skol
fortebet

Perezida Kagame yavuze ko yifuriza ibyiza kuri DR Congo no ku Rwanda

Yanditswe: Monday 04, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu kiganiro yahaye RBA kuri uyu wa 4 Nyakanga 2022, Perezida Kagame yakomoje ku birimo kuba muri DR Congo avuga ko icyiza iyo kitaje, ahora yiteguye ikibi .

Sponsored Ad

Mu kiganiro yahaye RBA kuri uyu wa 4 Nyakanga 2022, Perezida Kagame yakomoje ku birimo kuba muri DR Congo avuga ko icyiza iyo kitaje, ahora yiteguye ikibi .

Mu kiganiro cy’umwihariko n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA, yasubije ahanini ibivugwa n’abategetsi ba Congo ko leta y’u Rwanda ifasha inyeshyamba za M23.

Perezida Paul Kagame yavuze ko yifuriza ibyiza kuri DR Congo no ku Rwanda, ariko ko “icyiza iyo kitaje” bigomba gusanga “niteguye ikibi”.

Mu cyumweru gishize mu kwizihiza ubwigenge bwa DR Congo, Perezida Felix Tshisekedi nanone yashinje u Rwanda gufasha M23, kandi avuga ko izo nyeshyamba - zimaze gufata igice kimwe cya teritwari ya Rutshuru - zitazigera zinjizwa mu ngabo za leta.

Ahereye mu byabaye cyera, Perezida Kagame yavuze ko iki ari ikibazo cy’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda “kitigeze gikemurwa neza ariyo mpamvu gihora kigaruka.”

Yemeza ko ikibazo cy’inyeshyamba za M23 kugikemuza imirwano, nk’uko byakozwe mu 2012 hashyirwaho umutwe w’ingabo z’ibihugu by’akarere, byari amakosa.

Icyo gihe izi nyeshyamba zaratsinzwe zicikamo kabiri igice kimwe gihungira mu Rwanda ikindi muri Uganda. Ibi bihugu byombi byashinjwaga kuzifasha, ariko bikabihakana.

Imyaka 10 nyuma yaho izi nyeshyamba zongeye kwisuganyiriza ahegereye imisozi y’ibirunga muri Rutshuru, mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Kuri FDLR, Perezida Kagame muri iki kiganiro yagize ati “ntibyakwihanganirwa ko FDLR cyangwa abasigaye bayo, bahabwa intwaro ngo batere u Rwanda”.

Imirwano iri muri DR Congo ubu yongeye guhungabanya umubano w’ibi bihugu, ubuhahirane, yongeye no kwibasira abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda muri Congo, nk’uko ONU ibivuga ibivuga.

ONU ivuga kandi ko kuva tariki 28 Gucurasi (5) kugeza 17 Kamena (6) abantu 150 bamaze kwicwa naho 700,000 bakava mu byabo kubera imirwano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa