Perezida Kagame yavuze ku kibazo cya "Chia Seeds kimaze igihe kinini kibazwa
Yanditswe: Monday 27, Feb 2023
Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bakomeye mu gihugu bagiye mu rusimbi bamara guhomba bagahamagara leta,ntacyo izabafasha kuko ntawe ugomba gushingira ubuzima kuri tombola.
Ubwo yafunguraga Inama y’Igihugu ya #Umushyikirano2023 yavuze ku kibazo cya Chia seeds zahombeje abaturage avuga ko nta faranga rya leta rizajya muri icyo kintu.
Perezida Kagame ati "Hari ibintu mujya mujyamo hanyuma abantu bakagaruka bakavuga ko leta igomba kubafasha.Ni nk’ibintu bya tombola,ni ibiki?.Ugasanga (…)
Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bakomeye mu gihugu bagiye mu rusimbi bamara guhomba bagahamagara leta,ntacyo izabafasha kuko ntawe ugomba gushingira ubuzima kuri tombola.
Ubwo yafunguraga Inama y’Igihugu ya #Umushyikirano2023 yavuze ku kibazo cya Chia seeds zahombeje abaturage avuga ko nta faranga rya leta rizajya muri icyo kintu.
Perezida Kagame ati "Hari ibintu mujya mujyamo hanyuma abantu bakagaruka bakavuga ko leta igomba kubafasha.Ni nk’ibintu bya tombola,ni ibiki?.Ugasanga byagiye ahantu hose mwataye umutwe,mwasaze muri mu bintu...Byamara kubamerana nabi mugasubira inyuma ngo abantu bafashwe bararengana.
Wowe wagiye mu bintu by’ubujura, urashaka ngo leta igufashe kugira gute?.Sinzi ibintu ngo byitwa"Chia Seeds ni ibiki? Ibyo bintu mwagiyemo ni ibiki?.Ukabisangamo abayobozi bose.Abayobozi mwese muri hano,muzi ibyo mvuga kuko mubirimo.
Mukajya mu bintu by’ubujura,biriya n’ubujura cyangwa Tombola.Wowe wabeshwaho Tombola?,ubuzima bwawe urashaka kubushyira muri Tombola?Ni nko kuvuga ngo ndaramuka cyangwa sindamuka, ukabijyamo?".
Yakomeje ati "Muba muri bazima mwebwe? Ngibyo biri mu baminisitiri, biri mu bajenerali, mu gisirikare, mu gipolisi, mukajya muri chia seeds, mwamara guhomba udufaraga mwari mufite, mwagiye muturunda mu mwobo uri budutware, mwarangiza mukaza ngo murareba, tugomba gufasha abaturage… gufasha abaturage? Ayo mafaraga iyo uyabaha se niba ushaka gufasha abaturage?"
Ni ibintu ngo bitwara amafaranga meshi, umuntu agatanga miliyoni 10 Frw bari bumuhe izindi miliyoni 10 Frw, akagira miliyoni 20 Frw.
Ati "Ujye umenya ngo bijyana ko na yayandi miliyoni 10 Frw wari ufite abura. Nabyo mujye mubyibuka, warangiza rero ukaza ukaba babandi bagomba gufashwa na Leta. Iyaba ari wowe warwaraga bwaki ahubwo ukabyumva [aho kuba], bariya bana bazira ubusa."
Abahinzi n’abashoye imari mu gihingwa cya Chia Seeds basaga 3000 kugeza n’ubu bahangayikishijwe n’amafaranga asaga miliyari 27 by’umusaruro wabo batanze hakaba hashize umwaka batarishyurwa, bamwe amabanki agiye guteza cyamunara imitungo yabo.
Perezida Kagame yabajije abayobozi icyo baba bakora gituma abaturage bakomeza gutabaza buri munsi.
Ati“Abaturage barinda gutabaza buri munsi, buri munsi, kuri buri kintu, kubera iki? Muba muri hehe, abayobozi, muba muri he? Wenda ariko ibyanyu ku giti cyanyu murabikemura, mwikemurira ibyanyu mukarangiriza aho, bikarangirira aho."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *