skol
fortebet

Perezida Kagame yazamuye mu mapeti Col Muhizi Pascal

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 23, Jun 2021

Perezida Kagame yazamuye mu mapeti Col Muhizi Pascal

Sponsored Ad

skol

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu Ntera, Col Muhizi Pascal amuha ipeti rya Brigadier General mu Ngabo z’u Rwanda.
Muhizi Pascal wagizwe Brigadier General yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro. Mu bihe bitandukanye yakunze kugaragara mu biganiro bigamije kubungabunga amahoro n’umutekano muri utwo turere, aho yaganirizaga abaturage kenshi.
Ipeti yahawe ni irya kane ryo hejuru mu gisirikare cy’u Rwanda, inyuma (…)

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu Ntera, Col Muhizi Pascal amuha ipeti rya Brigadier General mu Ngabo z’u Rwanda.

Muhizi Pascal wagizwe Brigadier General yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro. Mu bihe bitandukanye yakunze kugaragara mu biganiro bigamije kubungabunga amahoro n’umutekano muri utwo turere, aho yaganirizaga abaturage kenshi.

Ipeti yahawe ni irya kane ryo hejuru mu gisirikare cy’u Rwanda, inyuma ya General, Lieutenant General na General Major. Ni ryo rito mu cyiciro cy’amapeti y’aba Ofisiye bo mu rwego rwa General.

Rirangwa n’ikirangantego, inyenyeri imwe ndetse n’ishusho y’intwaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa