skol
fortebet

Perezida Kagame yazamuye mu mapeti Col Muhizi Pascal

Yanditswe: Wednesday 23, Jun 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu Ntera, Col Muhizi Pascal amuha ipeti rya Brigadier General mu Ngabo z’u Rwanda.
Muhizi Pascal wagizwe Brigadier General yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro. Mu bihe bitandukanye yakunze kugaragara mu biganiro bigamije kubungabunga amahoro n’umutekano muri utwo turere, aho yaganirizaga abaturage kenshi.
Ipeti yahawe ni irya kane ryo hejuru mu gisirikare cy’u Rwanda, inyuma ya (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu Ntera, Col Muhizi Pascal amuha ipeti rya Brigadier General mu Ngabo z’u Rwanda.

Muhizi Pascal wagizwe Brigadier General yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro. Mu bihe bitandukanye yakunze kugaragara mu biganiro bigamije kubungabunga amahoro n’umutekano muri utwo turere, aho yaganirizaga abaturage kenshi.

Ipeti yahawe ni irya kane ryo hejuru mu gisirikare cy’u Rwanda, inyuma ya General, Lieutenant General na General Major. Ni ryo rito mu cyiciro cy’amapeti y’aba Ofisiye bo mu rwego rwa General.

Rirangwa n’ikirangantego, inyenyeri imwe ndetse n’ishusho y’intwaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa