skol
fortebet

Perezida Kagame yemeye gutanga ubufasha mu gukura M23 mu duce yafashe

Yanditswe: Saturday 19, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame azafasha Uhuru Kenyatta kumvisha M23 ko igomba guhagarika imirwano igasubira mu birindiro byayo by’ibanze.
Uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta hamwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bumvikanye ko hakenewe ihagarikwa ry’intambara mu burasirazuba bwa Republika ya Demokrasi ya Congo ariyo mpamvu bemeye gufatanya kugira ngo bahagarike intambara,M23 ive no mu duce iherutse kwigarurira.
Radio Okapi iratangaza ko Perezida Kagame yemeye gufasha Uhuru Kenyatta usanzwe ari (...)

Sponsored Ad

Perezida Kagame azafasha Uhuru Kenyatta kumvisha M23 ko igomba guhagarika imirwano igasubira mu birindiro byayo by’ibanze.

Uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta hamwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bumvikanye ko hakenewe ihagarikwa ry’intambara mu burasirazuba bwa Republika ya Demokrasi ya Congo ariyo mpamvu bemeye gufatanya kugira ngo bahagarike intambara,M23 ive no mu duce iherutse kwigarurira.

Radio Okapi iratangaza ko Perezida Kagame yemeye gufasha Uhuru Kenyatta usanzwe ari umuhuza hagati y’impande zishyamiranye muri EAC ko azamufasha kuganiriza M23 igashyira hasi intwaro.

Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umuhuza w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ryasohotse ku wa gatanu tariki ya 18 Ugushyingo.

Iyi nyandiko igira iti: “Perezida Kenyatta, aganira na Perezida Kagame, yemeye ko hagomba guhita habaho ihagarikwa ry’imirwano kandi Perezida Kagame yemeye gufasha umuhuza wa EAC mu gusaba M23 guhagarika umuriro no kuva mu turere yafashe hakurikijwe icyifuzo cyatanzwe n’abayobozi b’ingabo mu karere,mu nama yabo yabereye i Bujumbura. "

Byinshi bizaturuka ku bizava mu biganiro by’amahoro biteganyijwe gutangira i Nairobi ku wa mbere.

Kugeza ubu, ntibiramenyekana niba umutwe wa M23 uzitabira ibyo biganiro, kuko mu biganiro bya mbere ntiwari watumiwe.

Nk’uko iyi nyandiko ibivuga, Uhuru Kenyatta yavuganye n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye ndetse n’abakuru b’ibihugu bimwe na bimwe byo mu karere, barimo Félix Tshisekedi wo muri DRC, Evariste Ndayishimiye wa Burundi na Paul Kagame w’u Rwanda.

Umuhuza Kenyatta ngo yaganiriye na Perezida Kagame ku bihe bibi abaturage bo muri Kivu y’Amajyaruguru barimo kubera imirwano iri kuba hagati y’ingabo za Kongo na M23.

Ibihugu birimo USA, u Bufaransa, u Bubiligi n’u Bwongereza byahurije ijwi hamwe biti "Turasaba M23 gusubira inyuma mu maguru mashya, guhagarika ibikorwa binyuranya n’amategeko mpuzamahanga no guharika imirwano."

Ibitekerezo

  • abakongomani nabo n’abantu amahoro nasagambe iwabo,mu babo no mu gihugu cyabo

    Igitutu gikomeje gushyirwa kuri M23 ntabwo gikwiye kuko yagiye isubira inyuma inshuro nyinshi ariko bikarangira kongo iyi sanze aho iri ikayitera.ndabona M23idakwiye kongera gukangwa nigitutu cy’amahanga kuko byagaragaye ko nubundi birangira bayisanze aho iri bakayitera kandi amahanga ntagire icyo abivugaho.nkurugero M23muri 2012 yashyizweho igitutu iva mu mugi wa goma yisubirira inyuma nko kubirometero 20 uvuye igoma nyamara ikibabaje kongo nabayishyigikiye baje kuyitera bayisanga aho yaririndiriye amasezerano y’amahoro barayitsinda ihungira muri uganda nabandi bacye bajya mu Rwanda baba mu nkambi igihe kirekire igice cyari muri uganda kirarambirwa gisubira iwabo muri congo gutangiza intambara.ndetse na vubaha nabwo M23 yagiye irekura uduce yariyafashe hanyuma ikisubirira icyanzu na runyoni ariko bikarangira nubundi igisirikare cya congo cyiyisanzeyo kikayitera amahanga akicecekera.ku bwiyo mpamvu ndabona M23ikwiye guhangana naba bantu byaba ngombwa ikarwana ubudahwema nkuko abatalibani babigenje kugeza igihe aya mahanga azagamburuzwa . nkurugero nk’abatalibani nubwo ntemera amahame yabo akaze mu byidini ariko bahanganye bikomeye naba ba mpatse ibihugu bashakaga kubirukana mu gihugu cyabo cya Afghanistan kugezigihe batsinze.iyo batihagararaho baba barabatsembwe abandi bakajyanwa muri gereza ya Gwatanamo.

    Ibyo amahanga akomeje gusaba m23 nta musaruro bizatanga kuko niyo m23 yasubira inyuma ntacyo bizamara Kuko Congo Itajya na rimwe yubahiriza amasezerano.

    ni byiza ko bahagarika intambara, ariko bariya bahuza nabo bamenyeko presida wa congo atumira M23 bakaganira bakagira ibyo bemeza?Bitaba ibyo ntabwo bayireka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa