skol
fortebet

Perezida Kagame yeretse urubyiruko ikintu gikomeye rukwiye kwibaza

Yanditswe: Wednesday 23, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Kagame yaganiriye n’urubyiruko amagana muri Intare Arena iherereye i Rusororo ku isabukuru y’imyaka 10 ishize hatangijwe gahunda ya YouthConnekt.

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu yasabye urubyiruko gushyira imbaraga zabo no gutumbira ibintu bibaha imbaraga mu bukungu no kugira uruhare mu kubaka igihugu.

Perezida Kagame yabwiye uru rubyiruko ko nta muntu uruta undi ndetse ko nta muntu ukwiye gutegeka undi uko abaho kuko atamuremye.

Ati "Kubaka hari aho bigaragara ko bihera hejuru ku bakuze ariko mu by’ukuri bihera hasi.Igitekerezo cyo kubaka igihugu gihereye ku rubyiruko,n’ukuvuga ngo turubaka duhereye hasi tuzamuka ariko noneho duhereye no ku mateka tujya imbere muri ibyo bihe by’imbere bijyana n’iterambere,bijyana n’uko abantu baba bifuza ko igihugu kimera,cyane cyane duhereye nko ku byacu, duhereye ku Rwanda,uhereye ku bindi bihugu by’afurika.

Iteka muri uko kubaka duhora twibaza.Ndagira ngo urubyiruko mubyo mukora byose mujye mwibaza, hano hari urubyiruko rw’u Rwanda n’urubyiruko rw’ibindi bihugu bya Afurika dufite byinshi duhuriraho

Mujya mwibaza,kubyibaza ntibiba bisaba ko muba mukuze cyane,nshaka ko muhera mukiri bato mukibaza ngo u Rwanda, Afurika, ikibazo ni iki kugira ngo tube tudateye imbere, aho ibindi bihugu byose, ku zindi ntara z’Isi, biteye imbere?.”

Yakomeje avuga ko kuba nta muntu waremye undi,bikwiye gutuma abantu bubahana ndetse bagaharanira kwihesha agaciro.

Nta muntu waremye undi, aho ni ho dushingira ko abantu bagomba kubahana.kuko nta waremye undi.Ntabwo waza ngo untegeke uko ngomba kubaho,ndakwangira.Mbaho nkuko mbikwiriye nkuko mbishaka.

Ntabwo byaba nkuko wowe ubibona cyangwa nkuko ubishaka.Kuko ntabwo ndi umutungo wawe.Ntabwo ndi itungo ryawe.

Ibyo nibyo rero biheraho ka gaciro tuvuga buri munsi.Agaciro abantu nibo bakiha,bakigenera.Ugomba kuguma utekereza utyo,ko uri umuntu urimo ubushobozi ariko wenda bufite aho bugarukira.

Ariko ibyo aribyo byose nubwo bufite aho bugarukira,ni nkuko n’undi nawe ubwe bufite aho bugarukira.Twese rero turi abantu kimwe."

Yavuze ko uburyo bw’imitekerereze bihera ku kumva ko abantu bakwiye kubahana kandi bareshya.

Perezida Kagame yabajije impamvu ku bintu byinshi u Rwanda cyangwa Afurika bari inyuma y’abantu bose ku buryo Uburayi n’Amerika basa nk’aho babaremye ndetse no kuba "dusa nk’aho baturemye."

Ati "Nta kare,nta muto bibuza umuntu gutekereza imbere hazaza cyangwa uko abantu bakwiriye kubyifatamo.Mwebwe rubyiruko rw’u Rwanda rero,duhuriye hano nifuje kubagezaho icyo kibazo."

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwibaza mu byo buri wese akora ati "uruhare rwanjye n’uruhe?."

Yavuze ko urubyiruko rukwiye guhuza imbaraga ariko ’bigahera kuri wowe’kuko guhuza bingana n’icyo buri umwe yageraho ubiteranyije.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudahishira imikorere mibi kuko isubiza inyuma igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa