Perezida Kagame yihanangirije RDC ishaka gucecekesha u Rwanda
Yanditswe: Saturday 08, Feb 2025

Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rutazigera rwemera ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irucecekesha, mu gihe iki gihugu gikomeje guteza ibibazo by’umutekano ku Rwanda.
Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Gashyantare, ubwo yari i Dar Es Salaam muri Tanzania aho yari yitabiriye inama yahuje Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’ubukungu uhuza ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC).
Ni inama yigaga ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congoa, aho ingabo z’iki gihugu zikomeje kurwanira n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Izi nyeshyamba kuva mu mpera z’ukwezi gushize ziragenzura Umujyi wa Goma n’ibindi bice bitandukanye by’Intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Kinshasa n’ibihugu byiganjemo ibyo mu burengerazuba bw’Isi bashinja u Rwanda kuba ari rwo rwaba rufasha uriya mutwe, ibyo rwakunze guhakana inshuro nyinshi.
U Rwanda ku ruhande rwarwo rushinja RDC kugira imikoranire n’umutwe wa FDLR, ndetse impande zombi zakunze kugaragaza ko ziri mu mugambi wo gutera u Rwanda zigakuraho ubutegetsi buriho.
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwakunze gusaba RDC gukemura ikibazo [cya FDLR] ibihugu byombi bisangiye ku mupaka; gusa ikarwima amatwi.
Yagize ati: “DRC ntabwo ishobora kutubwira ngo duceceke, mu gihe ikomeje guteza ibibazo by’umutekano ku gihugu cyacu. Nta muntu n’umwe ushobora kuducecekesha.”
Yakomeje agira ati: “Twamaze igihe kinini twinginga RDC n’abayobozi bayo, twagaragaje ibibazo, twasabye RDC kubikemura, barabyanze. Ntituzagire indi nama imeze nk’izo twagize.”
Perezida Kagame yavuze ko aho bigeze hatagikenewe inama nk’izimaze igihe ziba.
Yavuze kandi ko bidakwiriye ko abantu bakomeza kwisirisimba inyuma y’ibibazo, avuga ko ikiri kuba muri RDC ari intambara ishingiye ku bwoko imaze igihe kinini itutumba, kwima abantu uburenganzira bwabo no gutera u Rwanda.
Ati: “Mugomba guha abantu uburenganzira bwabo, mugatera intambwe hanyuma mugakemura ibibazo.”
Umukuru w’Igihugu yongeye gushimangira ko intambara iri kuba yatangijwe na RDC, bityo ko nta hantu na hamwe u Rwanda ruhurira nayo.
Ati: “Yarazanwe turayikorezwa, dusabwa kuyigira iyacu. Ntabwo byashoboka.”
Umukuru w’Igihugu yavuze kandi ko bikwiriye ko ikibazo gihabwa agaciro gakwiriye, hagashakwa umwanzuro urambye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *