skol
fortebet

Perezida Kagame yijeje igisubizo kirambye ku bibazo by’ibiciro by’ingendo byanenzwe n’abaturage

Yanditswe: Thursday 22, Oct 2020

Sponsored Ad

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’ingendo byabangamiye abanyarwanda bagasaba ko bihindurwa hari inzira nziza yo kubikemura ariko yemeza ko kuba abantu bongeye kugenda nabwo ari intambwe ikomeye nyuma y’aho Covid-19 yatumye habaho Guma mu rugo yazahaje imibereho y’abaturage.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Ukwakira 2020,Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abasenateri 6 bashya,barimo 4 bashyizweho na Perezida wa Repubulika na 2 batowe n’Ihuriro ry’Igihugu ry’Imitwe ya Politiki.

Yagize ati “Maze iminsi mbona abantu batakamba ku biciro by’ingendo, ko bibahenda iyo bava ahantu hamwe bajya ahandi.Icyo n’ikibazo,umuntu akurikije amateka ukuntu iki cyorezo duhanganye nacyo uko tugenda tugisohokamo,dutera intambwe,ntabwo ibintu byahita bisubira uko byari bimeze ni nako icyo usaba abantu gikwiriye kuba kiganisha muri uko kwiyubaka kurusha guhera imbere.

Ibyo rero barabyiga,turareba ibishoboka.ku rundi ruhande bivuze ko abantu bashobora kumva ko kugenda bibahenda,bibangamiye,ubwo iyo nayo n’indi ntambwe twateye kubera ko aho tuva nta wari ukwiriye kuba agenda.Twavuye aho tutagendaga tugeza aho tugenda ariko biratuvuna ubwo turashaka aho ikibazo kiri kugira ngo abantu bashobore kugenda.Icyo kiroroshye kurusha uko twicaraga mu rugo ntitugire aho tujya.”

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda gukora ibishoboka byose mu guhangana n’ibibazo bibareba no gufatanya n’abandi guhangana na Covid-19.

Perezida Kagame yasabye abayobozi barimo n’aba basenateri bashya gukuba inshuro nyinshi imbaraga mu gukemura ibibazo byatewe n’icyorezo cya Covid-19 cyagize ingaruka kuri buri wese.

Ati “Iyo ibibazo byikubye inshuro nyinshi nawe ukuba inshuro nyinshi mu guhangana nabyo.Ibyo wakoraga bigomba kwiyongera,bikihuta,bikabamo ubuziranenge nabwo bugomba kwihuta.

Twari dusanganwe ibibazo byinshi none byiyongereyeho iby’icyorezo.Turasaba abayobozi bongere intambwe,imikorere no kuyinoza nibwo twashobora guhangana n’ingaruka z’icyorezo.”

Perezida Kagame kandi arashishikariza abayobozi kugira umuco wo gusobanurira abaturage ko hakorwa ibishoboka byose ngo ingaruka zatewe n’iki cyorezo zigabanuke ariko nanone akavuga ko umuti w’ibibazo utajya uboneka uko umuntu abishaka cyangwa igihe abishakira.

Yasabye abantu kutirara aho bari gukora neza ahubwo bagakomeza gushaka uko baguma mu nzira yo gukora neza.

Perezida Kagame yifurije imirimo myiza abasenateri bashya bamaze kurahira. Avuga ko bahagarariye Abanyarwanda bose.

Kuwa 16 Ukwakira 2020,nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashyizeho Abasenateri bane ari bo, Prof Dusingizemungu Jean Pierre, Kanziza Epiphanie, Mugisha Alexis, Mukakarangwa Clotilde, Twahirwa Andre na Uwizeyimana Evode.

Sena y’u Rwanda ibamo abasenateri 26, perezida w’u Rwanda yemererwa n’itegeko gushyiraho umunani muri bo yihitiyemo.

Urwego ngenzuramikorere (RURA) rwaraye rutangaje ko ibiciro by’ingendo rusange byari byashyizweho tariki 14/10/2020 byahagaritswe.

Itangazo RURA yashyize ahagaragara kuri uyu wa 21 Ukwakira 2020 ryagiraga riti:

Hashingiwe ku byemezo by’inama Minisitiri w’Intebe yagiranye n’inzego zitandukanye, RURA iramenyesha Abaturarwanda bose ko ibiciro by’ingendo rusange byari byashyizweho tariki 14/10/2020 byahagaritswe mu gihe hagisuzumwa uko ubukungu bugenda bwisuganya muri ibi bihe by’icyorezo cya coronavirus.

Muri iki gihe Leta izatanga ubwunganizi ku giciro cy’ingendo, mu rwego rwo kunganira abagenzi kubera ingaruka z’ihungabana ry’ubukungu ryatewe n’icyorezo cya Koronavirusi.

Ibiciro bishya by’ingendo bikaba biteye mu buryo bukurikira:

1. Ingendo zihuza intara: 21 Frw/kuri Km/ku mugenzi
2. Ingendo zo mu mugi wa Kigali: 22 Frw/kuri Km/ku mugenzi

Ibi biciro bizatangira gukurikizwa guhera ku wa gatanu tariki 23 Ukwakira 2020.

Ibi biciro bishya bishyizweho nyuma y’uko abenshi batishimiye ibiciro byari biherutse gushyirwaho na RURA, tariki 14 Ukwakira, bakifuza ko byasubizwa uko byari bimeze mbere y’uko icyorezo cya Covid-19 kigera mu Rwanda.

Itangazo RURA yari yashyize ahagaragara kuri iyo tariki ryateganyaga ibiciro by’amafaranga 25,9 kuri kilometero, ku ngendo zihuza intara, mu gihe ingendo zo mu Mujyi wa Kigali zari zashyizwe ku mafaranga 28.9 Frw ku kilometero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa