Perezida Kagame yijeje ubufatanye Dr. Netumbo watorewe kuyobora Namibia
Yanditswe: Wednesday 04, Dec 2024

Perezida Paul Kagame yashimye Dr. Netumbo Ndemupelila Nandi-Ndaitwah ku ntsinzi yegukanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Namibia, amwizeza ko u Rwanda rwiteguye gukomeza ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi.
Amakuru y’uko Dr. Netumbo Ndemupelila ari we wegukanye amatora y’Umukuru w’Igihugu yatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2024. Yagize amajwi 57%, akurikirwa na Panduleni Itula wabonye 26%. Yari yatanzwe nk’umukandida n’ishyaka riri ku butegetsi, ’South West Africa People’s Organization (SWAPO)’.
Perezida Kagame abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yishimiye uyu mugore w’imyaka 72 ku ntsinzi yabonye.
Yakomeje avuga ko iyi ntsinzi ari “Ni ikimenyetso simusiga cy’icyizere cy’abaturage ba Namibia. U Rwanda rwiteguye gukomeza ubufatanye bubyarira inyungu impande zombi buri hagati y’ibihugu byacu bibiri.”
Netumbo Nandi-Ndaitwah ni we mugore wa mbere utorowe kuyobora Namibia. Yari asanzwe ari Visi Perezida.
Mu zindi nshingano uyu mugore yakoze harimo kuba Minisitiri w’Intebe Wungirije, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri w’Ibidukikije n’Ubukerarugendo ndetse yamaze igihe kinini ari mu bagize Inteko Ishinga Amategeko.
Nyuma y’intsinzi ye yavuze ko "Igihugu cya Namibia cyatoye amahoro n’umutekano."
Dr. Netumbo Ndemupelila Nandi-Ndaitwah asimbuye ku butegetsi Dr. Nangolo Mbumba wari wabugiyeho by’agatenyo muri Gashyantare 2024, nyuma y’urupfu rutunguranye rwa Hage Geingob wayoboraga iki gihugu.
U Rwanda na Namibia ni ibihugu bifitanye umubano ukomeye cyane ko Perezida Kagame amaze kugirira ingendo zitandukanye muri icyo gihugu.
Uretse kuba ibihugu byombi bihuriye mu miryango irimo Commonwealth, bikorana mu nzego zirimo iz’umutekano aho Polisi y’u Rwanda n’iya Namibia zifitanye amasezerano y’imikoranire ndetse muri Gashyantare 2024, mu izina rya Perezida Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagiye gushyingura Dr. Hage Geingob wayoboraga Namibia.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *