skol
fortebet

Perezida Kagame yirukanye ku kazi Umuyobozi ukomeye muri MINECOFIN

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 02, Nov 2023

Perezida Kagame yirukanye ku kazi Umuyobozi ukomeye muri MINECOFIN

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Repubulika Paul Kagame,yirukanye ku mirimo Dr Patrick Hitayezu wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubukungu muri Minisiteri y’Igenamigambi (MINECOFIN), kubera imyitwarire idahwitse yatumaga atubahiriza inshingano ashinzwe.

Itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ku wa 1 Ugushyingo 2023 rivuga ko uyu muyobozi "yirukanywe bijyanye n’imyitwarire mibi yakomeje kwiyongera mu mirimo yari ashinzwe.’’

Mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 29 Nyakanga 2022 iyobowe na Perezida Kagame ni ho Dr Patrick Hitayezu yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru muri MINECOFIN.

Ni imirimo yari yahawe kandi mbere y’uko mu 2019 mu mavugurura yabaye mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, yasize Dr Patrick Hitayezu agizwe umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi yarwo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa