skol
fortebet

Perezida Kagame yitabiriye inama idasanzwe ya EAC yakiriwemo igihugu cya RDC [YAVUGURUWE]

Yanditswe: Wednesday 22, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu nama ya 18 idasanzwe y’uyu muryango,yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Yayobowe na Uhuru Kenyatta wa Kenya; yitabiriwe na Perezida Kagame; Samia Hassan Suluhu wa Tanzania; Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza na Minisitiri ushinzwe EAC muri Sudani y’Epfo, Deng Alor Kuol.
Iyi nama yasuzumye raporo y’abaminisitiri bo muri uyu muryango ku busabe (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu nama ya 18 idasanzwe y’uyu muryango,yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yayobowe na Uhuru Kenyatta wa Kenya; yitabiriwe na Perezida Kagame; Samia Hassan Suluhu wa Tanzania; Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza na Minisitiri ushinzwe EAC muri Sudani y’Epfo, Deng Alor Kuol.

Iyi nama yasuzumye raporo y’abaminisitiri bo muri uyu muryango ku busabe bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo bwo kwinjira muri uyu muryango.

Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko yo “Kwimakaza ukwishyira hamwe no kwagura ubutwererane.”

Abakuru b’ibihugu babanje kuganira kuri raporo yemejwe n’abaminisitiri bashinzwe ibikorwa by’akarere ku kwakira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri EAC.

Mu butumwa bw’aba baminisitiri bishimiye kwakira RDC muri EAC ariko berekana ko hari ibikeneye kunozwa kugira ngo iki gihugu kibe umunyamuryango bidasubirwaho.

Perezida Kagame yabwiye bagenzi be ko u Rwanda rwishimiye ibimaze kugerwaho mu kwemerera iki gihugu cyo mu Burengerazuba kwinjira muri EAC.

Umubare ntarengwa w’abakuru b’ibihugu wemewe ngo inama iterane ni ingenzi cyane, kuko ubusanzwe iyo umuyobozi umwe muri batandatu b’ibihugu bigize EAC atitabiriye inama cyangwa adahagarariwe, iba igomba gusubikwa.

Ibyo bikagira ingaruka mu kudindiza ibyemezo by’ingenzi cyangwa imishinga y’akarere.

Ku bijyanye no kwakira RDC muri EAC, mu Ugushyingo 2021 ba Minisitiri bashinzwe ibikorwa by’akarere bemeje raporo ku busabe bwayo bwo kwinjira mu muryango.

Babikozeho raporo igomba gufatwaho icyemezo n’abakuru b’ibihugu.

Ba minisitiri banasabye abakuru b’ibihugu gutanga umurongo ku biganiro na RDC, hagendewe ku byagaragajwe na raporo y’abakoze igenzura bemeje ko imiterere y’inzego n’amategeko byatuma icyo gihugu cyakirwa muri EAC.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr. Peter Mathuki, aheruka kuvuga ko abaturage bagera muri miliyoni 90 z’abaturage ba RDC bashobora kongerera imbaraga isoko ry’akarere n’amahirwe y’ishoramari.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa