Perezida Kagame yitabiriye inama Ubushinwa buhuriramo n’Abategetsi b’Afurika (FOCAC)
Yanditswe: Tuesday 03, Sep 2024

Perezida Paul Kagame yageze mu Mujyi wa Beijing mu Bushinwa aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ku bufatanye hagati y’u Bushinwa na Afurika (FOCAC) iteganyijwe ku wa 4-6 Nzeri 2024.
Perezida Kagame yageze mu Bushinwa avuye muri Indonesia mu nama yabaga ku nshuro ya kabiri ihuza Indonesia na Afurika.
Ni inama igiye kuba ku nshuro ya cyenda, aho Abakuru b’ibihugu bo muri Afurika bamaze kugera i Beijing.
Kuri uyu wa Kabiri, mu bandi bageze mu Bushinwa barimo Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, Umaro Sissoco Embalo wa Guinea-Bissau, Minisitiri w’Intebe wa Tunisia Kamel Maddouri, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Libya, Mohammad Younes Menfi, Perezida wa Mauritania Mohamed Ould Cheikh Ghazouani, Julius Maada Bio wa Sierra Leone na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia.
Barimo kandi Mokgweetsi Masisi wa Botswana, Minisitiri w’Intebe wa Cape Verde Ulisses Correia e Silva na Minisitiri w’Intebe wa Misiri Mostafa Madbouly.
Inama nk’iyo yaherukaga kubera i Dakar muri Sénégal mu 2021, ikaba iba buri myaka itatu ikabera muri Afurika no mu Bushinwa bisimburana, ariko icyo gihe abenshi bayitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga kubera COVID-19 yabicaga bigacika.
Ikigo Griffith Asia Institute gikora ubushakashatsi kuri politiki y’ubukungu n’ishoramari giherutse gusohora Raporo igaragaza ko agaciro k’ishoramari ry’u Bushinwa ku mugabane wa Afurika kazamutse ku gipimo cya 114% nyuma y’ibihe bya Covid-19.
Abayobozi b’u Bushinwa bavuze ko miliyari z’Amadolari zashyizwe mu mishinga mishya y’ubwubatsi no gukora ubucuruzi nk’ikimenyetso kigaragaza ko biyemeje gufasha mu kuvugurura uyu Mugabane no guteza imbere ubufatanye bufitiye inyungu buri ruhande.
Iki kigo cyasobanuye ko ishoramari rishya ry’Abashinwa muri Afurika ryageze ku gaciro ka Miliyari 21,7 z’Amadolari mu 2023.
Muri iyi minsi kandi Abayobozi benshi muri Afurika baguye umubano wa Politiki n’u Bushinwa mu iyubakwa ry’ibikorwa remezo, iterambere ry’ubukungu, iterambere mu ikoranabuhanga, iterambere ry’ubucuruzi, dipolomasi, ibijyanye n’imari n’ibindi.
Sosiyete nyinshi z’Abashinwa nizo ziganje mu bikorwa byo kubaka ibikorwaremezo muri Afurika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *